Ni urubyiruko rwo mu murenge wa Kiyombe ahatangirijwe gahunda y’urugerero mu karere ka Nyagatare aho uru rubyiruko ruvuga ko rwiteguye kwiyubakira igihugu.
Akimana Vestine n’umukobwa urangije ayisumbuye yagize ati’’tugiye hanze kandi tuje gukora rero tugiye gufasha abaturage aho dutuye ku buryo ntamuturage uzabura ubwiherero aho atuye cyangwa ngo abure akarima k’igikoni mu buryo bwo guhangana n’imirire mibi’’.
Umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho mwiza avuga ko itorero ari inyingi ya mwamba mu iterambere ry’igihugu. Yagize ati’’usanga gahunda za Leta bazizi kandi bitabira, turabizi rero ko urubyiruko ari imbaraga zubaka kandi vuba, rero turabigisha ko bakwiye guhangana n’ibyaha batangira amakuru ku gihe kandi banagaragaza uruhare rwabo mu kwiyubakira igihugu’’.
Gasana Pascal ni umuhuza bikorwa muri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mbonera gihugu asaba uru rubyiruko mu guhangana n’icyabatandukanya nk’abanyarwanda.
Yagize ati’’Murasabwa kuzarangwa n’indangagaciro n’icyabacamo ibice nk’abana b’u Rwanda mwirinda amacakubiri. Murasabwa kandi kugira indagagaciro mwirinda ubwomanzi ubwaribwo bwose’’.
Urubyiruko rugiye gutangira urugerero mu karere ka Nyagatare ni 1045 mu gihe mu gihugu hose ari ibihumbi 41,931. Amasomo azatangirwa ku rugerero azibanda cyane ku mateka y’igihugu ndetse n’icyerekezo cy’igihugu.






















