Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Huye: Hakomeje kuboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Wednesday 14 January 2026
    Yasomwe na

Mu cyumweru gishize nibwo umuturage witwa nkurunziza Aimable ucuruza resitora mu mudugudu wa Rusisiro akagari ka Matyazo umurenge wa Ngoma w’akarere Huye yarimo akora umuyoboro w’amazi maze ubwo yacukuraga aba aguye ku mibiri y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.


Mu karere ka Huye hagaragaye mibiri y’abazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Nari kumwe n’abakozi turimo dushaka akarigori kayobora amazi ducukuye gato cyane nka santimetero enye tuba dutangiye kugwa ku mibiri”.

Bamwe mu baturage barokoye muri Matyazo bavuga ko biteye inkeke kuba muri akaga gace hashize imyaka isaga 30 hakigaragara imibiri yabazize Jenocide yakorewe abatutsi, akaba ariho bahera basaba ko bamwe bagize uruhare muri Jenoside babasha kutanga amakuru ya hantu hagiye hajunyunywa imibiri yabishwe kugira ngo binadufashe kugera ku ntego y’ubumwe n’ubwiyunge twiyemeje.

Umwe yagize ati “Biteye impungenge cyane kuko nugiye gukora nk’umurimo mu murima agahita abonamo imibiri urumva nawe bimutera ikibazo kuko hano birakabije pe nta mwaka ushira”.

Undi nawe yagize ati”Ni ukuvuga ngo ikintu kibura hano habura ukuri ababizi ntibashaka kubivuga bamwe barahunze abandi barafunze ariko abafunze babizi bakagombye kuza ahangaha bakaduha ukuri iki kibazo kigakemuka burundu”.

Yongeyeho ko ibyifuza byabo ari kugira ngo hubakwe ubutabera ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge nuko buri wese ufite amakuru yayatanga kugira ngo nababakomokaho bakomeze kubona ibintu bimeze neza”.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange yashimiye abatanga amakuru ndetse anagira inama abaturage batuye aha gutanga amakuru kuko ari yo nkingi izatugeza ku bumwe n’ubwiyunge.

Icyambere ni ugushimira abaturage nyuma y’ubukangurambaga bugenda bukorwa ahabonetse amakuru cyangwa ibimenyetso bakabigeza ku buyobozi, ariko nanone turashishikariza abagifite amakuru kuyatanga kuko birafasha kwimakaza no kubaka urugendo turimo rw’ubumwe n’ubudaheranwa”.

Yongeho ko kandi iyo bigaragaye ko hari umaze icyo gihe cyose ataratangiye amakuru ku gihe nawe arakurikinwa k’umuntu wahishe amakuru.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Huye butangaza ko kuri ubu hamaze kuboneka imibiri igera kuri 34 ni mu gihe iki gikorwa kigikomeje.

Muri aka gace Kuva mu 2024, mu Murenge wa Ngoma mu tugari twegeranya twa Ngoma na Matyazo, hamaze kuboneka imibiri isaga 2800, ibigaragaza ko amakuru ajyanye n’ubwicanyi bwahakorewe muri Jenoside hari ayagizwe ubwiru.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru