Saturday . 21 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Amajyaruguru: Uyu mwaka abanyeshuri barenga ibihumbi 43 bataye ishuri

Sunday 8 May 2022
    Yasomwe na

Intara y’Amajyaruguru yatangaje ko bakoze ibarura bahereye mu itangira ry’umwaka w’amashuri 2021-2022, basanga abanyeshuri bagera kuri 43 657 bari mu bari bategerejwe ku mashuri abanza n’ayisumbuye batagarutse gutangirana n’abandi.

Iki kibazo ngo basanze gishingiye ku bibazo bitandukanye birimo iby’ababyeyi birengagiza inshingano zabo, kubyara abo badashoboye kurera, ababitewe n’ubukene, abana bashorwa mu bikorwa byo gukorera amafaranga mu ngo z’abifite no mu bucuruzi buciriritse n’ibindi.

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yavuze ko nyuma yo kubona iki kibazo cy’abana bataye amashuri, bakoze ibishoboka byose bagakurikirana aho abo bana bari n’ibibazo byaba byarabateye guta ishuri.

Yagize ati “Mu mpamvu twabonye zatumye abo bana bata ishuri harimo aho ababyeyi bagikoresha abana imirimo yo mu ngo, hari imyumvire mibi y’ababyeyi no guta inshingano za kibyeyi, hari bamwe mu bana basoza ibyiciro by’amashuri bakumva ko bayarangije, hari amakimbirane yo mu ngo.

Mu mpamvu kandi twabonye harimo no kuba hari abanyeshuri bajya mu bucuruzi bw’ibisheke, gukora mu yindi mirimo yo gusoroma icyayi no gutunda amatafari, hari abatsindwa ntibagire umurava wo gukomeza hari n’ubukene bw’ababyeyi batabonera abana babo ibyangombwa nkenerwa ku ishuri."

Guverineri Nyirarugero yakomeje avuga ko bafashe ingamba zizabafasha kugarura abo bana mu mashuri ariko agahamya ko ngo kugira ngo bigerweho buri wese agomba kubigira ibye.

Ati, "Twafashe ingamba zo gukora ubukangurambaga urugo ku rundi bwo kugarura abataye ishuri, kumenya umubare w’abataye ishuri bari mu mirimo yo mu ngo bakarigarurwamo tukigisha abakibakoresha byaba ngombwa bakanabihanirwa, hari kandi no kwigisha ababyeyi uruhare rwabo mu myigire y’ababa babo."

Muri abo banyeshuri 43 657 bataye ishuri, kuri ubu abagera ku 5 025 bari bamaze kurigarurwamo muri Gashyantare 2022 naho abandi bacyashakishwa ngo barigarurwemo.

Muri uwo mubare ungana utyo, akarere ka Musanze konyine gafitemo abagera ku 12 064, Gakenke 11 685, Burera 7744, Gicumbi 6184 naho Rulindo ifitemo abagera ku 5980.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru