Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Amateka yaranze Igikomangoma Philip, umugabo wa Queen Elizabeth II, Umwamikazi w’Ubwongereza

Saturday 10 April 2021
    Yasomwe na

Igikomangoma Philip yavukiye muri Corf mu Bugereki ahabwa ubwenegihugu bw’ Ubugereki ku wa 10 Kamena 1921. Aho avuka harimo abo mu muryango w’ abami ba Danmark, Ubudage, Uburusiya n, Ubwongereza. Igikomangoma Philip niwe muhungu wenyine w’Igikomangoma Andrew n’umwamikazi Alice w’ i Battenberg

Amashuri ye yayigiye mu Bufaransa mu ishuri ry’ Abanyamerica ryitwa Maclanett I ST- Cloud ndetse akomereza muri Gordonstoun

Ahagana mu 1947, igikomangoma Philip nibwo yashakanye n’Umwamikazi Elizabeth wa II hari ku wa 20 Ugushyingo 1947 ubu akaba yari amaze imyaka irenga 70 yubatse urugo.

Igikomangoma Philip n’ umwamikazi Elizabet II babyaranye abana bane aribo Adrew, Anne, Charles na Edward.

Mu 1952 nibwo Umwamikazi Elizabeth II w’ Ubwongereza yimye ingoma hari hashize imyaka itanu ashyingiranywe n’igikomangoma Philip. Kuri ubu yari amaze imyaka 73 ashakanye n’ umwamikazi Elizabeth II.

INGARUKA Z’ ICYOREZO CYA COVID-19 KU IGIKOMANGOMA PHILIP N’ UMWAMIKAZI ELIZABETH II

Kuva mu kwezi kwa Werurwe 2020, igikomangoma Philip n’Umwamikazi Elizabeth II bari bari mu kato ( icyo twita isolation mu ndimi z’ amahanga) ahitwa i Barmoral Castle muri Scotland.

Babashije guhabwa urukingo rw’ icyorezo cya Covid-19 muri Mutarama 2021. Kuva ubwo umwamikazi Elizabeth II atangariza abaturage b’ igihugu cye ko bagomba kwikingiza iki cyorezo cya Covid-19.

Kuwa 16 Gashyantare 2021 nibwo igikomangoma Philip yakiriwe mu bitaro byigenga byitiriwe umwami Edward VII kubera uburwayi bw’ umutima ahava yerekeza mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Baritlomayo kugira ngo abashe kwitabwaho no kuvurwa neza kurushaho.

Igikimangoma Philip yitabye Imana ejo kuwa 9 Mata 2021 afite imyaka 99 yamavuko.

Twihanganishije Umwamikazi w’ Ubwongereza ndetse n’ igihungu cye muri rusange kubw’uru rupfu rw’ Igikomangoma Philip.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru