Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Antoine Anfré aba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda.
Ubufaransa bwongeye kugira ubuhagarariye mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu ntawe buhagira kubera agatotsi kari mu mubano n’u Rwanda, gusa Perezida Macron yegerageje kongera kuwunagura.
Antoine Anfré yagarutsweho muri raporo Duclert yasohotse muri Mata uyu mwaka, ivuga ku ruhare rw’Igihugu cy’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka ya 1990, Anfré yari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Afurika na Malgaches ryitwaga DAM rikaba ryarakoreraga i Quai d’Orsay muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo Gihugu.
Muri raporo Duclert Anfré agaragazwa nk’uwari ushyigikiye ko Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda ihinduka, umurongo wari uhabanye cyane na Politiki y’u Bufaransa ku Rwanda no kuri Afurika muri rusange.
Kumugira Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda byari byitezwe na benshi mu gushyira akadomo ku rugendo rwo kongera gushyira mu buryo umubano w’ibihugu byombi.
Antoine Anfré wavutse tariki 7 Mutarama 1963 yakoze mu nzego zitandukanye mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga kugeza ubwo mu 2014 ubwo yagirwaga Ambasaderi wihariye w’u Bufaransa muri Niger kugeza muri Nyakanga 2015 ubwo yahamagazwaga n’igihugu cye.
Yahawe izindi nshingano zirimo kuba Ambasaderi ushinzwe Siporo muri Minisiteri y’u Bufaransa, inshingano yamazeho umwaka hagati ya 2015 na 2016, mbere yo gusubira kuba Umugenzuzi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa.

















