Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Burera: Imboni z’umutekano zinjiza magendu zirwanaho, Meya ntashaka kugira icyo avuga

Tuesday 29 August 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu bazwi nk’Imboni z’Umutekano zifasha akarere ka Burera gucunga umutekano ku bashobora kwambutsa magendu ku mipaka baratangaza ko gukora badahembwa birimo gutuma bemera kwinjiza magendu mu gihugu banga gukomeza kwicwa n’inzara.

Babwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko bemera kubikora bitewe nuko bamaze amezi arenga atatu badahembwa umushahara bagenewe, ni mu gihe umuyobozi w’ako karere w’agateganyo adashaka kugira icyo abivugaho.

Aba baturage basaba guhabwa amafaranga yabo ngo kuko inzara ibamereye nabi.

Umwe muri izi mboni z’umutekano watinye gutangaza yanze amazina ye yavuze ko amaze kurambirwa ako kazi katita mu mbaraga zakagiyeho.

Yagize ati: "Tumaze igihe tudahembwa, ibaze kwirirwa uri kurwana n’abantu baba bashaka kwinjiza magendu ku mupaka ariko ukabaho nta mafaranga kandi ufite umuryango wawe wasize ugomba kuwitaho, njye nacitse intege simperuka no kujya gukora, nta cyizere cyo guhembwa dufite."

Undi yagize ati: "Inzara iratwishe ntiduheruka guhembwa, nihaha ndi uzasanga bamwe muri twe dukingira ikibaba abashaka kwinjiza magendu, ariko nawe urumva umuntu aba abitewe no kuba adahembwa neza, turasaba ko batwishyura , ubuyobozi bw’Akarere nta nubwo buratuganiriza ngo batubwire ikibazo cyabayemo, mudukorere ubuvugizi."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Nshimiyimana Jean Baptiste ntiyabasha kwitaba telefone y’umunyamakuru inshuro zose twamuhamagaye ndetse ntiyigeze asubiza n’ubutumwa bugufi twamwandikiye kugeza ubwo iyi nkuru isohotse.

Aba baturage biswe Imboni z’umutekano benshi muri bo ni urubyiruko ruturiye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, bakaba bafatanya n’inzego z’umutekano mu gukumira abashobora kwinjiza magendu n’ibindi bicuruzwa mu buryo butemwe.

Igihe ubuyobozi bw’akarere cyangwa ubundi bufite mu shingano kureberera izi mboni z’umutekano bwemeye kugira icyo butangaza tuzabagezaho andi makuru.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru