Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Burera: Umugore yabyariye mu nzira abana batatu avuye gutora

Tuesday 4 September 2018
    Yasomwe na

Umugore witwa Maniraguha Claudine wo mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika muri Burera, yabyariye mu nzira abana batatu b’impanga ubwo yavaga gutora Abadepite.

Uyu mugore yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Nzeri 2018.

Uyu mubyeyi yabyaye abana batatu b’abakobwa avuye gutorera kuri site y’itora iri muri aka kagari.

Bivugwa ko yafashwe n’ibise ari gutaha, agahita yitabaza urugo rw’abaturanyi ari naho yabyariye. Amaze kubyara, yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika. Yaje kuvanwa kuri iki kigo nderabuzima ajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri mu Karere ka Musanze ngo akomeze kwitabwaho.

Umuyobozi w’Akarere Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko umubyeyi n’abana bameze neza.

Uyu mubyeyi ari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ubuyobozi bwiyemeje ko buri bushake uburyo bwo kumwitaho.

Ati “Mu bushobozi bw’akarere turageraza kugira ngo tubarebere nk’inka ikamwa abana bataza kugira ikibazo cy’imirire mibi.”

Uyu mugore yari asanzwe afite abana bane, bisobanuye ko agize umuryango w’abana barindwi.

Kwamamaza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru