Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Bwa mbere umunyafurika yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya IFC cya Banki y’Isi

Friday 19 February 2021
    Yasomwe na

Umunyafurika Makhtar Diop, w’Umunyasenegal yagizwe Umuyobozi Mukuru akaba na Vice Perezida w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari cya Banki y’Isi (International Finance Corporation (IFC).

Iki ni kimwe mu bigo bya Banki y’isi byibumbiye mu kiswe "Bretton Woods institution", byashyizweho mu kwa Karindwi 1944 nyuma y’intambara y’isi kugira ngo bifashe kuzahura ubukungu bw’ibihugu ubuhahirane mpuzamahanga mu by’ubukungu. Ni ibihugu 43 byibumbiye muri ibyo bigo, ikicaro gikuru kikaba kiri i New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida w’Ibigo bya Banki y’Isi, David Malpass, yavuze ko Diop afite ubunararibonye mu by’iterambere n’ubukungu.

Ati "Makhtar Diop afite ubunararibonye mu by’iterambere n’imari kandi afite n’umuhate mu by’imiyoborere na serivisi mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere haba mu bigo bya leta no mu by’abikorera."

Yakomeje avuga ko Diop yitezweho akazi kenshi karimo ako kuzamura ishoramari mu by’imihindagurikire y’ikirere no guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore no gufasha ibihugu bikennye bigite ubukungu bujegajega, birimo amakimbirane n’ihohoterwa rishingiye u bintu bitandukanye.

Makthtar Diop mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya yari nubundi yari Visi-Perezida wa Banki y’isi ushinzwe iby’ibikorwaremezo. Mbere y’izo nshingano nabwo yigeze kuba Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu bya Kenya, Somalia na Eritrea na Brazil.

Yabaye kandi Minisitiri w’Imari mu gihugu cye cya Senegal.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru