Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

DRC: Abana 11 bokejwe na lisansi

Thursday 1 December 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Abana 11 bo mu mihanda ya Kinshasa bazwi nka "Shegués" batwikishijwe lisansi, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga, bavurwa ibikomere.

Byabaye mu rukerera rwo ku wa 30 Ugushyingo 2022, aho bikekwa ko byagizwemo uruhare n’itsinda ry’abana bahanganye.

Ni abana bivugwa ko bararaga kuri stade ya Bandalungwa.

Burugumesitiri w’ako gace, Baylon Gaibene, yabwiye Radio Okapi ko “ahagana saa kumi n’imwe z’urukerera, abana batabana n’imiryango yabo barara hanze, buriye urukuta rya stade ya Komini, bagizwe n’abahungu icumi n’umukobwa umwe.”

Yakomeje ati “Baryamye. Nk’uko mubizi, abana batabana n’imiryango yabo baba mu matsinda. Akandi gatsiko karara mu igaraje kazanye lisansi kamena ku bari baryamye muri stade. Batwitse abo 11 bari bahari.”

Igihe dukesha iyi nkuru kivuga ko kugeza ubu, nta muntu byemejwe ko yapfuye, ahubwo bakomeretse.

Bahise bajyanwa ku Bitaro bikuru bya Kinshasa kugira ngo bitabweho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru