Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Dr. Nsanzabaganwa yiyemeje kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu bice by’Afurika

Thursday 11 February 2021
    Yasomwe na

Dr. Nsanzabaganwa Monique uherutse gutorerwa umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wungirihe w’akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yatangaje ko mu nshingano nshya afite agiye ugira uruhare mu kugarura umutekano n’amahoro mu bice bimwe na bimwe by’Afurika wabayemo muke.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 10 Gashyantare 2021, ubwo yari agarutse i Kigali mu Rwanda, akaboneraho umwanya wo gutangaza byinshi u nshingano ze, bijyanye n’imicungire y’urwego rwa komisiyo y’imicungire y’abakozi mu rwego rwo kugera neza ku ntego za komisiyo.

Dr. Nsanzabaganwa yavuze ko ibyo kugarura amahoro n’umutekano azabigirami uruare akoranye na komiseri ubishinzwe.

Dr Nsanzabaganwa yavuze ko inshingano ye nyamukuru ari ijyanye n’imiyoborere n’imicungire y’urwo rwego rwa komisiyo, mu bijyanye n’ubukungu, imari, nu bijyanye n’imiyoborere, imicungire y’abakozi n’imirimo umunsi ku wundi.

Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe, igizwe n’abakozi 8 bayobowe na Perezida wa Komisiyo ari we Faki Muhamat wongeye gutorerwa manda ya Kabiri, hakaba umwungirije ari we Dr. Nsanzabaganwa.

Yakomeje abisobanura agira ati "Ikagira n’abakomiseri 6 barimo komiseri ushinzwe ibijyanye n’umutekano n’amahoro. Akorana bya hafi n’umuyobozi Mukuru wungirihe, Dr. Nsanzabaganwa Monique), nk’ufite mu nshingano imari n’ubutegetsi bikora ku miyoborere yose y’urwego."

Dr. Nsanzabaganwa yari asanzwe ari guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru