Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Dutemberane Pariki y’Ibirunga wumve ibyo ingagi zihuza na muntu

Friday 8 September 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ihereye mu karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, ifite ibirunga 5 aribyo Kalisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura ndetse bifashe no ku bihugu bihanye imbibi n’u Rwanda aribyo Congo DRC na Uganda.

Iyi Pariki ibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima, igaburira benshi binyuze mu mafaranga yinjizwa buri munsi kubera ba mukerarugendo baba baje gusura Ingagi z’imisozi zisigaye hake mu Isi.

Ayo madevise agenda afasha igihugu mu iterambere, abaturiye pariki bo bazi cyane agaciro ko kuba iyi pariki iriho nkuko abaganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo babivuze.

Iyo ugeze mu karere ka Musanze utangira kwitegereza ibirunga ku buryo uba ufite amatsiko yo kubigeraho kubera ko biba bisa neza biteye amabengeza.

Twagerageje kujya kwirebera Ingagi zahuruje amahanga, saa 7h00’ twari tugeze ku biro bya RDB mu kinigi kugira ngo batujyane mu ishyamba nyirizina.

Twari itsinda rigari ry’abantu baturutse ahantu hatandukanye ubwo njye narinzi ko twese tugendera hamwe tugiye gusura ariko si ko byagenze. Batugabanyije mu matsinda agizwe n’abantu 8 hanyuma buri mugide (uyoboye itsinda) yagiye yegera isibo ye ayiganiriza ku gikorwa kigiye gukorwa.

Umugide w’itsinda ryanjye yagaragaje urukundo ingagi zikunda abazisura ndetse yatubwiye n’icyo Ingagi zanga mu buzima bwazo; wari uzi ko ingagi zigira abagore bazo kandi zikabakunda [uko ukunda uwawe, niba umufite]?

Mbere yo kwinjira muri pariki nyirizina batubwiye umuryango tugiye gusura ariwo "Segasira family". Mu mvura y’amahindu nyuma yo guhabwa ibyo tugomba kubahiriza twari dufite amatsiko yo kubona ingagi.

Iyo mugeze mu rugendo hagati mwongera gusubirirwamo amabwiriza no kumenya kuza kwita ku bidukikije, nta kintu wemerewe guha ingagi cyangwa guta hasi

Inzozi zabaye impamo tugera mu kirunga cya Sabyinyo ahacumbitse uyu muryango wa Segasira, twasanze umutware w’uyu muryango yicaye udutegereje hanyuma abana batangira gukina batwishimiye arinako natwe urumwenyu ari rwose ku maso.

Umunyamakuru wa mamaurwagasabo yagize amatsiko abaza bamwe mu bari bashinzwe Ingagi niba Ingagi zitera akabariro nawe ati: "Ingagi zijya kumera nk’abantu, nibyo zitera akabariro kandi ntabwo zishobora kubikorera mu ruhame." [Ubwo bamwe biyanika mu ruhame zabakwena].

Ikindi kibazo: "Ese Ingagi iyo zipfuye bigenda bite, kamere yazo imeze ite?"

Mu bibazo byinshi twagiye tubaza hari ibijyanye n’imibereho y’Ingagi harimo kuba zigira chef (Silver back, y’ingabo, imwe yazanye ibara ry’umweru ku mugongo) w’umuryango, zigira Mama, zigira abasore barimo kugimbuka, aha twahasanze uwitwa ’Juvenal’, zigira inkumi ziri hafi kugera mu gihe cyo kuba zabyara.

Ingagi mu mibereho yazo ntizikunda umunyabwoba, iyo igukanze ukiruka ishobora kukumerera nabi, biba bisaba kwiyoroshya ugaca bugufi, ntizikunda urusaku, muba mugomba kuganira mu majwi ari hasi , Ingagi zigira amasaha yo kuzisura; kirazira kurenza byibuze isaha imwe urimo kurebana nazo.

Ingagi ziraseka zikishima, ingagi zishobora kurira iyo hari ikintu kiyibabaje, iyo umwana w’ingagi asakuje Chef (Silverback) yihutira kuza kureba icyo umwana abaye ariyo mpamvu iyo wazisuye usabwa kwitwararika, harimo gusigamo byibuze intera ya metero enye kugira ngo utaza kuyikoraho umutwara akakubaza impamvu ushaka gufata ’umuntu’ wo mu muryango we.

Iyo chef w’umuryango agiye ni itegeko ko mwese (ingagi) muhita mumukurikura ntakuzuyuza, ariyo mpamvu kenshi uzasanga ziri hamwe. Zirakundana, zigira urukundo hagati yazo, iyo chef abonye hari akana k’ingimbi katangiye gushurashura (gashaka kurongora) irakirukana ikajya gukora umuryango. Na kera mu mateka y’Abanyarwanda iyo umusore yabonaga ageze igihe cyo gushaka Se yamwirukanaga mu nzu akamwubakira inzu ye bwite yo kurongoreramo.

Biragoye kubona Ingagi yapfiriye mu muryango bayireba. Io igiye gupfa irwaye irembye yenda barayihaye imiti bikanga iragenda ikihugenza igapfira iyo kure, hirya aho izindi zitayibona, hanyuma ababishinzwe bakazayiheka mu ngobyi bakayizana aho zishyingurwa.

Mu bindi bitangaje iyo umwana w’Ingagi bibaye ngombwa ko atabaruka cyangwa apfa nyina iramufata ikamugumana mu gituza kuzageza amuboreye mu ntoki, iyo abaye igikanka nibwo iyishyira hasi, nawe urumva ko iba yashenguwe n’agahinda.

Iyo bigeze hafi mu ma saa cyenda z’amanywa umuryango w’ingagi agace urimo niho uba uri burare, chef ntishobora kuhava kuko iba yananiwe, arinayo mpamvu hari abashinzwe kwirirwana nazo bazikurikirana umunota ku munota kugira ngo bamemye aho ziraye hanyuma bizorohere bamukerarugendo kumenya neza aho bazisanga ku munsi ukurikiye.

Mu zindi nyamaswa zibarizwa muri iyi pariki harimo Imbogo, Inzovu, Impongo, Inkima n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye.

Habarizwa imiryango igera kuri 23 y’ingagi aho hari zimwe zidakunze gusurwa bitewe nuko kenshi bagenda bazikoreraho ubushakashatsi butandukanye.

Uko umusaruro ukomoka muri iyi Pariki ugenda wiyongera ni nako bikurura abashoramari batari Abanyarwanda gusa, ahubwo n’Abanyamahanga, bitewe nuko kuri ubu mu Kinigi hagenda hubakwa amahoteli meza agezweho kandi ahenze byose biterwa n’Ingagi zikurura abazisura bakifuza kuba hafi yazo.

Munyaneza Enock twamusanze mu murenge wa kinigi yagize ati:" Iyi pariki idufitiye runini, abashyitsi baraza bakagura ibyo twakoze mu bukorikori bakadusigira amafaranga tukiteza imbere. Kubera iri shyamba tubona amahirwe menshi, benshi babona akazi muri aya mahoteli, mbese ni byiza kuba duturanye na pariki."

Undi muturage yagize ati:"Kera tutaramenya agaciro k’iyi pariki twajyaga gutega inyamaswa mu ishyamba zirimo impongo, imbogo kugira ngo tubone inyama ariko ubu ntitwabitekereza, nonese dukomeje kuzibangamira zazigendera tubakabura wa musaruro zaduhaga? Ubu twamenye agaciro ko kuzibungabunga."

Hambere abaturage bakunda kujya gushimuta izi nyamaswa mu ishyamba bamwe bagamije no kuzirya, bakazibuza amahoro, ariko ubu nibo basigaye babungabunga ubuzima bwabo ngo bitewe nuko bamemye agaciro kazo, yewe ngo niyo babonye hari inyamaswa yasohotse muri pariki batanga amakuru igasubizwamo neza idahutajwe.

Muri rusange muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda, habarizwa Ingagi zirenga 360 ziri mu miryango itandukanye y’inyamaswa zonsa (inyamabere) ziba muri Pariki.

Pariki y’ibirunga niyo pariki nkuru ku mugabane wa Afurika yemejwe mu 1925 ndetse nibwo icyari igice gikora ku birunga birimo Bisoke, Kalisimbi na Mikeno, uko iminsi yagiye yicuma iyi Pariki yagiye yagurwa. Mu mwaka w’1929 yakoraga ku gice cy’uruhande rw’u Rwanda na Kongo Mbiligi y’icyo gihe ariyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ubutaha nawe uzajye kwihera ijisho uzaduha ubuhamya bwawe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru