Sunday . 17 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Nyagatare: Batunganyije umuhanda ugiye koroshya ubuhahirane hagati ya Nyendo na Gasinga

Wednesday 17 September 2025
    Yasomwe na

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’urubyiruko kuwa Gatandatu w’icyumweru gushize batunganyije umuhanda uhuza akagari ka Nyendo na Gasinga.


Abaturage biyubakiye umuhanda.

Abaturiye umuhanda wa Gasinga-Nyendo barishimira umuhanda wasanywe kuwa Gatandatu, ubwo bari mu muganda wihariye wakozwe n’urubyiruko ku rwego rw’igihugu.

Uwitwa Kagaba Frank agira ati ‘’Uyu muhanda wari ubangamye cyane cyane mu gihe cy’imvura wasangaga huzuye amazi y’ibiziba bityo bigatuma usanga birabuza imigenderanire’’.

Bavuga ko kuba uyu muhanda wakozwe bizatuma imihahiranire hagati y’utu duce izoroha.

Uwitwa Mukamana Epiphanie yagize ati ‘’uyu muhanda kuba utunganyijwe bigiye kudufasha korosha ingendo kuko mbere byatugoraga, mbese ubu tugiye kujya tugeza umusaruro wacu ku isoko nta nkomyi’’.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen, agaruka ku gukorwa ku uyu muhanda yagize ati ‘’uyu muhanda ugiye gufasha abaturage kujya babasha kugeza umusaruro wabo ku isoko biboroheye’’.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho gusaba abaturiye uyu muhanda kurushaho kwikorera umuganda mu rwego rwo kuwubungabunga.

Umuhanda wasanwe uhuza utugari tubiri ukaba ukoreshwa cyane n’abaturage batuye mu murenge wa Rwempasha aho bakunze kuwifashisha batwara umusaruro wabo ku isoko.

Fisto Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru