Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more

Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa

Wednesday 4 March 2026
    Yasomwe na

Ni abakora ubuhinzi bw’umuceri mu gishanga cya Rwangingo giherereye mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare twasanze bageze mu gihe cy’isarura maze bavuga ko nubwo bejeje ariko ari hamana kubera gutegereza amazi y’imvura kubera ko iki gishanga kitatunganyijwe.

Uwitwa Sekamana Manase ni umuhinzi uhinga muri iki gishanga yagize ati ’’ Dufite ikibazo cy’iki gishanga kuko ntamazi kigira bitewe n’uko kidatunganyijwe, turagenda tugahinga twamara guhinga umuceri wagera aho ukeneye amazi agahita abura umuceri ugapfa bikadutera igihombo’’.


SEKAMANA Manase umwe mu bahinga muri iki gishanga.

Aba baturage bavuga ko iki gishanga kuba cyitaratunganyijwe bitera igihombo bityo ko inzego bireba zabafasha iki gishanga kigatunganywa.
Muhire Alias yagize ati ’’ Ni igihombo nonese ko ubona utahinga mu gihe ntamvura kubera ukuntu humye, nyine turasaba ko badufasha kikabona amazi’’.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyagatare Kakooza Henry ku muronko wa terefone yamaze impungenge aba baturage ko vuba aha iki gishanga kiza kuba cyatunganyijwe.

Yagize ati :
’’Turimo gukora za Canal barimo kubaka amadamu rero bihangane ndatekereza mu kwezi kwa karindwi bizaba byarangiye’’.


Umusaruro w’umuceli uva muri iki gishanga waragabanutse.

Iki gishanga gisanzwe gifite amazi yacyo ibyo bituma ntakindi gihingwa cyahahingwa usibye umuceri wonyine.

HAKIZIMANA Fiston

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru