Umunyemari Elon Musk yatangaje ko agiye gushinga ishyaka rya politike, nyuma yo kudacana uwaka na Perezida w’America Donald Trump.
Umunyemari Elon Musk abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari twitter yatangaje ko agiye gutangiza ishyaka rya Politike rizaba rije guhangana n’ishyaka ry’abarepublike n’abademocrate. Elon Musk ntaratangaza uzayobora iri shyaka cyane we ko atemerewe kuba yayobora ishyaka mu gihe yavukiye hanze y’iki gihugu.
Elon Musk yatangiye kugaragaza ubushake bwo gushinga ishyaka nyuma yo gushwana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump ibyatumwe uyu mugabo ahitamo gusezera inshingano yari yahawe.
Elon Musk aherutse kujya ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa gatandatu maze arandika ati ‘’ nshingiye ku mpamvu 1 cyangwa 2 mukeneye irindi shyaka rishya rya Politike. Yakomeje avuga ko kandi asanga abanyamerika badafite demokarasi. Avuga ko yashinze America Party kugira ngo asubize rubanda ubwisanzure. Nta rwego na rumwe ruremeza ibijyanye n’iryo shyaka rishya rwatangijwe na Elon Musk.
Mu mwaka ushize umuherwe Elon Musk yashoye agera kuri 2550 z’amadorali ushize mu manyarwanda arasaga miliyoni 340 z’amafarana y’u Rwanda. Amatora n’ubundi byarangiye yegukanwe na Donald Trump aho hahise hashingwa Department of Government efficiency urwego rwari rushinzwe gukurikirana imicungire y’imari leta ishora, Elon musk arubera umuyobozi aho yaje gusezera nyuma.
NZABONIMANA Valens
























