Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Yakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa icyaha cyo kwicisha icyuma umukobwa we

Tuesday 30 September 2025
    Yasomwe na

Kuri uyu wa 30 nzeli umubyeyi n’umuhungu we bakomoka mu gihugu cya Tanzania baregwa kwica Beatrice Magombola, akaba n’umunyamuryango wabo bakatiwe kunyongwa kugeza bapfuye nyuma yo guhamwa nicyo cyaha bikekwa ko cyabaye ku ya 1 Ukuboza 2020 mu gace ka Kijichi.

Urukiko Rukuru rwa Dar es Salaam, ku ishami rito rikorera mu rukiko rwa Kisutu, rwakatiye urwo gupfa Sophia Mwenda w’ufite imyaka 64 hamwe n’umuhungu we Alphonse Magombola ufite imyaka 39 kunyongwa kugeza bapfuye, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwo mu muryango wabo.



Sophia hamwe n’umuhungu we baregwa kwica Beatrice Magombola, wari umukobwa we w’imfura, bamujombye ibyuma munsi y’ibere, icyaha ngo cyabereye ahitwa Kijichi, mu Karere ka Kigamboni, ku wa 1 Ukuboza 2020.

Aba bombi kandi baregwa kuba barishe Beatrice hanyuma umurambo bakawujyana kuwujugunya mu gace ka Zinga, gaherereye Bagamoyo mu Ntara ya Pwani.
Nyamara, mu bisobanuro Sophia yatanze ubwo yabazwaga n’abapolisi bo ku kicaro cya Oysterbay, yemeye ko yishe uwo mwana we kugira ngo atazatanga ubuhamya mu rubanza rwari rwaregewe na se wa Beatrice.

Urwo rubanza rwari rushingiye ku kuba Sophia yaragize uruhare mu kugurisha inzu yo muri Mbeya afatanyije n’umuhungu we Alphonse, batabimenyesheje umuryango.
Iyo nzu y’umuryango yari i Mbeya yaguzwe miliyoni 45 z’amashilingi, maze Sophia afatanyije n’umuhungu we Alphonse bafata ayo mafaranga batabibwiye umugabo we. Ibyo byatumye Dogras Mwagombola (umugabo wa Sophia) afungura urubanza mu rukiko.
Mu igabana ry’ayo mafaranga miliyoni 45, Sophia yahawemo miliyoni 12, muri yo atanga miliyoni 1 ayihereza umukobwa we Rachel wari ukiri mu masomo, naho amafaranga asigaye yose ajyanwa na Alphonse.

Urubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, n’Umucamanza Mukuru Mary Mrio, wari wagizwe umucamanza wihariye wo kumva urubanza rw’iyicwa ry’abantu.
Umucamanza Mrio yavuze ko, hakurikijwe amategeko, igihano cyahawe icyaha cyo kwica gitewe n’ubushake ari kimwe gusa: kunyongwa kugeza umuntu apfuye.

BAGABO John

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru