Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

FARDC na UPDF bakozanyijeho

Monday 23 December 2024
    Yasomwe na

Mu masaha y’igitondo cyo ku cyumweru humvikanye urusaku rw’imbunda hagati y’igisirikare cya Uganda, Ingabo zacyo zikorera muri Congo, haza kumenyekana ko barasanaga n’igisirikare cya DRCCongo.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru muri Teritwari ya Irumu, ubwo habayemo kwibeshya, abasirikare ba DRC aribo FARDC, n’aba Uganda, UPDF, ubwo bamwe bari bikanze abo mu mutwe wa ADF, bahuriyeho kurwanya, hanyuma bakarasana ubwabo.

Muri uku kurasana, umusivile umwe yahasize ubuzima hanyuma abasirikare bane ba FARDC barakomera n’umwe wa UPDF, nkuko Radio Okapi yabitangaje.

Ubwo hari abasirikare ba FARDC na UPDF bari kumwe n’abaturage mu bikorwa byo gukora isuku bizwi nka Salongo, mu isanteri ya Idohu, muri Teritwari ya Irumu, hakaza kuza bagenzi babo baturutse mu ishyamba, bari kuri paturuyi, hanyuma bakabikanga bagize ngo nabo mu mutwe wa ADF, bakabarasa.

Colonel Mak Kazukay, Umuvugizi w’ibikorwa bihuriwe hagati ya FARDC na UPDF byo ku rwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF, ntabwo yashatse ibi kugira icyo ahita abivugaho, gusa yemera kubivugaho nyuma.

FARDC na UPDF, bahuriye kuri Operasiyo Shujaa, yo guhangana n’umutwe wa ADF, ukomoka muri Uganda.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru