Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Ikigo cy’ubushinjacyaha cyashyizweho n’umuryango w’abibumbye mu kurangiza ibibazo bitakemuwe n’urukiko mpuzamahanga mpana byaha rwakoreraga Arusha kuri uyu munsi cyemeje ko Félicien Kabuga wagize uruhare rukomeye mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakore abatutsi mu Rwanda yatawe muri yombi ku mbaraga zahujwe n’iki kigo cy’ubushinja cyaha, inzego zishinzwe umutekano na leta y’U bufaransa.
Inkuru dukesha urubuga rw’ubushinjacyaha www.irmct.org/ – ku gica munsi cyo kuri uyu wa gatandatu rwanditse inkuru ivuga ko umwe bantu bashakishwaga cyane kurusha abandi kwisi kubera uruhare ashinjwa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yahitanye abatutsi barenga miliyoni mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yafatiwe i Paris mu murwa mu kuru w’ubufransa nyuma y’iperereza rihambaye ryakozwe n’ubushinjacyaha bw’ubufaransa na IRMCT.
Atangaza ibijyanye n’ifatwa rye, umuyobozi wiki kigo cy’ubushinjacyaha Serge Brammertz yagize ati “ Ifatwa rya Félicien Kabuga kuri uyu munsi, ribe Urwibutso rwuko abagize uruhare muri jenoside batibagiranye mu butabera kabone nubwo hashize imyaka 26 bakoze iki cyaha”.
Yakomeje agira ati “ Twe ibitekerezo byacu si ibyuko twafashe Kabuga, ahubwo biracyari ku nzirakarengane zazize jenoside ndetse tutibagiwe n’abayirokotse, kubavuganira rero ni iby’agaciro ndetse n’icyubahiro kidasanzwe yaba kuri njye n’ibiro nyobora muri rusange”.
Ku ruhande bw’ubutabera mpuzamahanga, ifatwa rya Kabuga ryerekana ko dushobora gutsinda igihe cyose dufite ubufatanye bw’abaturage aho ari ho hose kwisi kandi ibi binagaragaza ubudahangarwa bw’agashami k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano gakomeje gutera ingabo mu bitugu ibikorwa byo gukurikirana abakoze ibyaha baghungira mu mahanga urugero ababikoze mu Rwanda za Yugoslavia ndetse n’ahandi.
Yakomeje ashimira leta y’U bufaransa n’igisirikare nizindi nzego zishinzwe kurwanya ibyaha imbere mu gihugu ngo kuko iri tabwa muri yombi rya Kabuga ritari bugende neza iyo hataza kwitabazwa ubuhanga bwa buri ruhande.
Yakomeje anashimira kandi izindi nzego na za leta zabigizemo uruhare aho yavuze ku nzego z’ubushinjacyaha z’U Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Austria, Luxembourg, Ubusuwisi, USA, EUROPOL ,INTERPOL. Muri rusange akaba abonako iki gikorwa ari ikimenyetso cy’imikoranire y’imigabane, ibigugu n’izindi nzego z’ubutabera.
Kabuga akaba yarahamijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda mu 1997 ibyaha birimo ugutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, kuvugira mu ruhame amagambo agamije gukwirakwiza urwango rwo kwica abatutsi n’ubundi bugambanyi bwose bwakozwe buganisha ku ishyirwa mu bikorwa rya jenoside. Urugero ni nkaho mu Ugushyingo 1993, icyo gihe sosiyete ye Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro ivuye mu Bushinwa, nyuma muri Werurwe 1994 agura indi mihoro ibihumbi 50. Ni intwaro zakoreshejwe mu kwica abatutsi muri Jenoside.
Bikaba biteganyijwe ko Kabuga azakirizwa ubutabera bw’ubufaransa nyuma akazurizwa indege akagezwa i lahe mu buholandi ahakorera IRMCT
Iri shami ry’ubushinjacyaha IRMCT (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals) ryagize uruhare rukomeye mu itabwa muri yombi rya KABUGA, rikaba ryarashyizweho n’umuryango w’abibumbye muri 2010 hagamijwe gukurikirana no kurangiza bimwe mu bibazo bitari byarakemuwe n’urukiko mpuzamahanga mpana byaha rwakoreraga Arusha muri Tanzania

















