Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Francophonie Ntago irimo kuvuguruzanya Commonwealth-Louise Mushikiwabo

Friday 25 May 2018
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo aravuga ko kuba u Rwanda ari igihugu gikoresha icyongereza cyane, none akaba agiye kwiyamamariza kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa nta kuvuguruzanya kurimo kuko ngo nta ntambara indimi zombi zirimo.

Minisitiri Mushikiwabo mu kiganiro na France 24.
Mu kiganiro na France 24, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ari umunyamuryango wa ‘Francophonie’ kuva mu 1970 kandi kuva icyo gihe rutigeze ruvamo.

Yagize ati “Nta kuvuguruzanya kurimo, Francophonie (umuryango w’ibihugu bivuga igifaransa) nta ntambara irimo irwana na Commonwealth (umuryango w’ibihugu byakoronijwe n’ubwongereza n’ibivuga icyongereza), n’ururimi rw’igifaransa nta ntambara rurimo rurwana n’icyongereza.”

Mushikiwabo yavuze ko igishobora kuba gitera abantu urujijo rimwe na rimwe ari uko u Rwanda rwongeye Icyongereza mu ndimi zivugwa mu gihugu.

Ati “Dufite indimi enye zemewe mu Rwanda,… mu banyarwanda bake bavuga indimi z’amahanga icyongereza nirwo rurimi ruvugwa n’abantu benshi, kuri Televiziyo hatambuka amakuru y’igifaransa, Isiswahili, Ikinyarwanda n’Icyongereza, turi igihugu gikoresha indimi nyinshi.”

Yavuze ko uyu munsi Francophonie irimo ibihugu bikoresha indimi nyinshi nk’u Rwanda, ariko ngo ntibibuza igihugu gukora ibyo kiyemeje mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ati “Turi igihugu gikoresha indimi nyinshi, ariko ntibivuze ko twatandukanye n’Igifaransa, ntabwo aribyo rwose.”

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron na we yaraye atangaje ko “Francophonie” igomba kwegerezwa cyane ibihugu bya Africa kandi ngo kuba yagera mu bihugu bikoresha indimi nyinshi nta kibazo.

Perezida Paul Kagame na we yaraye atangaje ko u Rwanda “rwamye ruri mu muryango w’ibihugu bivuga Igifaransa kandi ngo nta n’ubwo rwigeze rushaka kuwuvamo.”

Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa urimo n’ibihugu byinshi bikoresha n’Icyongereza nka Cameroun, Canada, Ububiligi n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru