Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gen. Maj. Muganga yasimbuye Gen. Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Général Major Aloys Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara,

Tuesday 20 November 2018
    Yasomwe na

Gen. Maj. Muganga yasimbuye Gen. Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara
Général Major Aloys Muganga yagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, asimbuye Gen. Fred Ibingira wari muri uyu mwanya guhera mu 2010.
Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko “Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Maj Gen Aloys Muganga, Umugaba Mukuru w’Agatenyo w’Inkeragutabara.”
Gen. Maj. Muganga yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni umwe mu basirikare bakuru bazamuwe mu Ntera muri Mutarama uyu mwaka, ava ku ipeti rya Brigadier Général.
Icyo gihe ni nabwo Ibingira w’imyaka 54 yavuye ku ipeti rya Lieutenant Général agirwa Général.
Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda, rigaragaza ko Inkeragutabara Gen. Maj. Muganga agiye kuyobora, zigizwe n’abanyarwanda binjira muri uwo mutwe ku bushake. Zigizwe n’Ingabo Zirwanira ku Butaka hamwe n’inzobere.
Inkeragutabata zirwanira ku butaka zibarirwa mu mitwe itanu iri mu Ntara enye z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, naho iz’Inzobere zigizwe n’Ingabo n’abasivile bafite ubumenyi bwihariye nko mu by’imbunda n’imikorere yazo, amategeko, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubukanishi, gutwara imodoka cyangwa indege.
Abagize Inkeragutabara batoranywa mu bahoze mu gisirikare.
Biteganywa ko mu gihe cy’intambara, cy’ibyago bigwiririye igihugu, kubera impamvu z’amahugurwa cyangwa mu bindi bihe, abagize Inkeragutabara bashobora guhamagarirwa kujya mu mitwe ikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho cyangwa bagategekwa n’abategetsi babifitiye ububasha gukora indi mirimo.
Inkeragutabara zishobora guhamagarwa zose hamwe cyangwa zimwe muri zo. Mu gihe cy’ihamagarwa, abagize Inkeragutabara bagengwa na Sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda.
Uretse mu gihe bahamagariwe kwinjira mu mitwe ikora akazi ka gisirikare ku buryo buhoraho cyangwa kujya gukorera ahandi bategetswe n’ababayobora, abagize inkeragutabara ntibagenerwa na Leta umushahara wa buri kwezi.
Mu buzima bwabo bwa buri munsi, abagize Inkeragutabara bemerewe nta zindi mbogamizi gukora imirimo ya gisivile iyo ariyo yose bihitiyemo hubahirijwe ibiteganywa n’amategeko.
Abagize inkeragutabara ariko bafite uburenganzira bwo kutirukanwa ku kazi basanzwe bakora mu gihe baba batinze mu kazi ka gisirikare bahamagariwe.
Gen Ibingira asimbujwe nyuma y’uko mu Ukwakira Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda; ubwo yavugururaga guverinoma, yasimbuje Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo, asimburwa na Gen. Maj. Murasira Albert.
Icyo gihe Gen Kabarebe yagizwe Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano.

Gen Ibingira asimbuwe kuri uyu mwanya mu gihe umwaka utaha azaba yujuje imyaka 55 imwemerera kujya mu kiruhuko cy’izabukuru nka Ofisiye Jenerali.

Afite uburambe mu bya gisirikare kuko yabaye ofisiye mu 1987. Yagiye ashingwa imirimo itandukanye aho mu 1987 yayoboye Palatuni; mu 1988 ayobora Kompanyi; mu 1989 aba Umugaba wungirije wa Batayo ya 7; mu 1990 mu gihe cy’intambara yo kwibohora yabaye Umugaba wungirije wa Batayo yitwaga Task Force A.

Mu 1991 yayoboye Batayo ya 7 na A Mobile Force; mu 1992 yari Umugaba wungirije mu karere k’imirwano k’Umutara; mu 1993 yari muri 157 Mobile Force nk’Umuyobozi w’ibikorwa by’intambara kandi yungirije Perezida w’urukiko rwa gisirikare rw’Ingabo za RPA.

Mu 1994 yayoboye Burigade ya 301; mu 1998 yayoboye Burigade ya 402 naho mu 2003-2010 yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya 1, umwanya yavuyeho agizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara;

Général Ibingira yahawe imidari irimo uwo kubohora igihugu, uwo guhagarika jenoside, uw’urugamba rwo hanze y’igihugu, uw’ishyirwaho ry’Umukuru w’igihugu, uwo kuyobora Ingabo n’urugamba n’uw’ibikorwa byo guteza imbere igihugu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru