Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Gisagara:abaturage barinubira ibura ry’amazi

Friday 20 July 2018
    Yasomwe na

Abaturage bo mumurenge wa Nyanza baratabaza basaba amazi meza, kuko babahaye imigezi itagira amazi, bakaba bavoma mu mibande ahari amasoko.

Ahagana mumasacyenda abaturage bikoreye amajerikani, bafite imvune yo kubona amazi, kandi no muri iyo mibande kuhagera bitwara nibura amasaha agera kuri 2 bamwe mubahavoma, nanone iyo bahage biba ari imibyigano hakavoma ufite imbaraga kurusha abandi.

Aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo Mukashema Jeanne umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 60, avuga ko yagenze urugendo rw’amasaha arenga 3 ajya mu mibande kuvoma,kuko atarafite imbaraga zo kubwigana yahasize ijerekani arataha.

Agira ati”Naturutse kure nza gushaka amazi muri uyu mubande ariko kubera integer nkeya nabuze uko mvoma, ubunsize ijerikani ngo umwana wanjye, nava ku ishuli nawe arwane nabo ayazamukane”

Mukashema akomeza avuga ko, iyo ari mu gihe cy’imvura ijerikani y’amazi igura igiceri cy’100 namwe mu gihe cy’izuba, iba igura 150frw.

Twashatse kumeya icyo ubuyozi b’umurenge wa Nyanza, bubivugaho tugeze ku biro dusanga umunyamabanga nshingwabikorwa adahari ,ntihagira n’undi wemera kuvuga mu izina ry’ubuyobozi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru