Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gitifu umaze iminsi rugeretse na Meya wa Rulindo yatawe muri yombi

Wednesday 13 November 2024
    Yasomwe na

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.

RIB yavuze ko yafatanywe n’uwitwa Mporanyimana Eugene.

Bombi bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga indonke kugira ngo uwakorewe icyaha yivuguruze mu butabera, koshya abitabajwe mu nzego z’ubutabera no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yavuze ko bifitanye isano n’icyaha cyo gusambanya umwana, Ndagijimana yari asanzwe akurikiranyweho mu Rukiko cyakozwe mu Ugushyingo 2023, aho yagombaga kuburana mu mizi tariki 18 Ukuboza 2024.

Twakwibutsa ko Ndagijimana yari amaze iminsi yarirukanywe n’Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, ariko Komisiyo y’abakozi ba Leta ikamudaba kumusubiza mu kazi, undi nawe akanga agakomeza kugaragaza ko iyo Komisiyo itari kumva uburemere bw’icyo yamwirukaniye, Komisiyo nayo igakomeza kumwereka ko nta makosa yabonye, bityo bityo, birinda bihera ku ibaruwa ya Gatatu nawe asubiza kugeza ubwo hateranye Inama y’igitaraganya muri ako karere ikemeza ko Gitifu agirwa umujyanama wa nyobozi y’akarere, umwanya atamazeho iminsi y’icyumweru.

Mbere yo gutabwa muri yombi, Gitifu wari umaze iminsi mike mu karere yari yabanje gutabaza ku mbuga nkoranyambaga X, aho yavuze ko urugo rwe rwagoswe, ndetse mu barugoze abonamo umukozi wa RIB, atabaza ko atazi ikigiye kumubaho, n’ikimujyanye gituma bahengera iryo joro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru