Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Goma: Abadipolomate batangiye guhungira i Rubavu

Thursday 23 January 2025
    Yasomwe na

Ubwoba ni bwose ku ba-Congomani bari mu Mujyi wa Goma, nyuma yaho abaranyi wa M23 bafashe umugi wa Sake usanzwe ufatiye runini Goma ku bijyanye n’urujya n’uruza.

Abari Goma n’abari kuyirebera ahirengeye bari kuvuga ko aba-Congomani babyukijwe iya rubika n’urusaku rw’imbunda ziremereye zumvikaniraga hirya ya Goma.

Ikirimo gutera ubwoba abari mu mugi wa Goma ni ukuba batazi aho imirwano ya Sake ishobora kwerekeza, cyane ko ingabo za leta zatangiye kuhavana intwaro nini, zimwe zinyuzwa mu Kivu zerekeza Bukavu. Ku munsi wo ku wa Gatatu nibwo ubutegetsi bwa Kivu y’amajyaruguru bukorera i Goma bwasabye abakoresha amato kubihagarika.

Abavuganye na Radio Okapi bayibwiye ko bakanguwe n’urusaku rw’ibibunda biremere mu ma saa cyenda z’igicuku.

Ubuyobozi, bwaba ubwa gisirikare cg ubwa ubwa gisivili, ntiburatangariza abaturage uko ibintu byifashe mu mujyi wa Sake (27km uva i Goma). Kuba nta makuru rero bigatuma abatuye Goma ubwoba bubabana bwinshi mu nda ("peur au ventre").

Urugero, amashuri yohereje abana mu ngo zabo mu gitondo cya kare uyu munsi, ibikorwa by’ubukungu byari byafunzwe.

Umubyigano w’ibifaru bya gisirikare birimo n’ibya MONUSCO byaturukaga ahabera imirwano na byo biri mu byarushijeho gukura imitima abaturage ba Goma.

Gusa amakuru nabonye nuko M23 nta gahunda ifite yo gufata Goma. Bashobora kuza gusubira inyuma n’ahandi bari nibarangiza guca intege umwanzi, FARDC, Wazalendo n’ingabo za SAMIDRC bafatanyije ku rugamba.

Abakozi ba Loni (MONUSCO) bari guhunga bava Goma baza mu Rwanda. Ikigaragara ku mafoto n’amasusho bai gupfuka ibirango byabo biba ku modoka bagendamo.

Izi modoka ni iz’imiryango itari iya Leta ya Congo zirimo guhungira mu Rwanda zapfutse ibirango byazo

Ku mupaka muto wa Rubavu ubu hari abantu benshi cyane bari guhungira mu Rwanda, bamwe bari kwifata amashusho bagaragaza uko binjira mu nzu ishinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda.

Uyu aravuga ko ibirimo kubera i Goma birimo gutuma bahunga berekeza mu Rwanda mu gihe bagitegereje

Abasirikare ba RDF hamwe n’abapolice bo ku Rwanda bariteguye ku buryo nta kibi kigomba kuva Congo ngo kize mu Rwanda cyaruhungabanya.

Hagati aho ariko kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko uyu mutwe uri mu nzira ujya kubohora abaturage b’i Goma, abasaba kuza kubakira neza. Yabasabye kandi kutagira ubwoba kuko babazaniye amahoro.

Yanditse na Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru