Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 byemeje ko ingendo mu Mujyi wa Kigali zikomeza, ndetse imodoka rusange zigatwara 75% by’abo zitwara ariko ingendo zihuza intaravn’Umujyi wa Kigali kimwe n’ingendo hagati mu turere zikibujijwe kereka iza serivisi z’ubuvuzi, ubukerarugendo.
Ni ibyemezo bitandukanye byafashwe bizatangira kubahirizwa guhera tariki ya 23 Gashyantare 2021, byakuye Umujyi wa Kigali ku isaha ya saa moya ikagera kuri saa mbiri z’umugoroba ariko ibikorwa byemerewe gukora bikazajya bifunga saa 6h00 z’umugoroba.
Resitora na café zemerewe kongera gukora zakira abakiriya ariko ntizirenze 30% by’abo zemerewe kwakira ariko zikageza saa 18h00 mu gihe serivisi zo kugeza ibiryo ku bantu bari mu ngo bizajya bigeza saa 20h00.
Utubari twose twakomejw gufungwa, imikino y’amahirwe iracyafunze mu gihe insengero zigeze guhabwa uburenganzira zizongera gukora nabwo zikakira 30% by’abo zashobora kwakira.
Inama zihuza abantu benshi imbonankubone zakomeje gufungwa.
Indi ngingo yari itegerejwe na benshi ni iya serivisi zo gushyingirwa, aho byafunguwe, ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu rusengero riremewe ariko rikitabirwa n’abatarenze 20 gusa nta yindi mihango yemewe nyuma y’ibyo.
Amashuri yose yari afunze mu no mu Mujyi wa Kigali yemerewe gukora.


















