Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Haracyari imbogamizi mu gufasha abafite ubumuga mu bigo bitanga serivisi.

Friday 5 April 2019
    Yasomwe na

by Nuwamanya Amon Bernard

Munzego zitandukaye zitanga serivisi zaba izigenga cyangwa iza leta haracyagaragara imbogamizi mu gufasha abafite ubumuga cyane cyane abari n’abatega rugori.

Ni munama y’iminsi ibiri yateranye kuva kuri uyu wa kane taliki 4 mata ho mu karere ka kicukiro ihuje bamwe mu bagore n’abakobwa bafite ubumuga butandukanye, bibumbiye mu Muryango nyarwanda w’abagore n’abakobwa bafite ubumuga (UNABU), baganira ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga.
Kimwe mu byagarutsweho cyane nuko muri icyo kiciro ngo nuko bakibangamirwa cyane mu kubona serivisi zinoze nk’abafite ubumuga mu nzego zishinzwe kubafasha kuko ngo nko mu bigo bya Isange One Stop Center hataboneka abazi ururimi rw’amarenga kugirango babashe gufasha uwaba abagannye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko kwakira abafite ubumuga muri rusange bikiri ikibazo kubera uburyo bwo kubavugisha cyane mu bitaro abereye umuyobozi.

Dr Muhire Philbert yagize ati “Ni ikibazo gikomeye byaba kwakira uwahohotewe cyangwa kumuha izindi serivisi z’ubuvuzi akeneye kuko kumvikana bigorana. Nko mu bitaro bya Ruhengeri nta muntu dufite uzi ururimi rw’amarenga, kubona usemura na byo n’ikindi kibazo, urumva ko haba hari ikibura muri serivisi tugomba kubaha, Ni ikibazo gikwiye kwitabwaho bikomeye n’inzego zibishinzwe, gihabwe agaciro bityo aho dukorera, abantu bahabwe amahugurwa azabafasha kwita ku bafite ubumuga mu buryo bukwiye”.

Byukusenge Anesie ufite ubumuga bwo kutabona, aganira n’itangazamakuru avuga ko uhohotewe afite ubwo bumuga atabasha gutanga ibimenyetso ngo uwamuhohoteye afatwe. yagize ati “Umuntu araza akagufata ku ngufu ahereye ku ntege nke zawe, ukazategereza ugufasha ngo akugeze kuri polisi cyangwa kuri RIB ugaheba. Ugezeyo nawe bamubaza uwamuhohoteye uko yari ameze kandi atabona, ibimenyetso bikabura, yaba ari utavuga wahohotewe akabura uzi ururimi rw’amarenga wakira ikibazo cye, Twifuza ko abaduha serivisi baba bafite ubumenyi ku rurimi rwaduhuza cyangwa bajye bagira umusemuzi kuko nk’abafite ubumuga bukomatanyije bibagora cyane. Bitabaye ibyo ubutabera ntibwatugeraho”.

Mushimiyimana Gaudence, umuyobozi nshingwabikorwa wa UNABU, avuga ko muri rusange kwakira abafite ubumuga bahohotewe bigisaba akazi gakomeye.
“Iyo ugeze mu bigo byakira abahohotewe ndetse n’ahandi hatangirwa serivisi, hari imbogamizi zikomeye, cyane nko ku bafite ubumuga bwo mu mutwe, ubwo kutumva no kutavuga n’ubwo kutabona. Biragoye rero kubona ubufasha mu gihe ugomba kubuguha mutumvikana kuko atumva ibyo umusobanurira”.

Icyakora ngo afite icyizere cy’uko mu myaka iri imbere iki kibazo kizaba cyakemutse kuko u Rwanda rwiyemeje ko muri 2020, ibigo bya Isange One Stop Center bizaba bibasha kwakira uko bikwiye ufite ubumuga ubwo ari bwo bwose.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru