MUTUNGIREHE SAMUEL
Nyuma yo gusohora ingamba nshya zigiye kugenderwaho muri ibi byumweru bibiri mu turere tumwe na tumwe n’Umujyi wa Kigali hakaba n’izindi zireba uturere dusigaye, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yatangaje ko abantu bakwiye kumva uburemere bw’icyorezo cya Coronavirusi, inzego zose zikabigiramo uruhare.
Byatangajwe mu kiganiro cya Minisitiri w’Intebe cyamuhuje n’itangazamakuru n’abandi bayobozi muri Guverinoma na Polisi y’u Rwanda, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Kamena 2021.
Dr Ngirente yavuze ko imibare yagiye izamuka ari nako hafatwa ibyemezo bitandukanye kandi byaganiriweho, ku ashimira ko abantu basigaye nabo babibona bagasaba ko hagira icyakorwa ngo ibintu bigabanuke.
Ati "Ni ukuvuga ko mu by’ukuri tugeze ahantu heza mu myumvire, mu kurwanya icyorezo aho buri munyarwanda azi neza ko iki kinti kitwa COVID-19 tugomba kukirinda dushyizemo imbaraga kandi dufatanyije.
Reka dufate iki kintu nkaho twese kitureba, ababonye ukuntu iyi ndwara ya COVID irembeje abantu babonye ukuntu ari mbi, irica kandi yica nabi ariko nanone kuba abapfuye batararenze umubare umaze gupfa navuga ko iyo tudafata ibyemezo byinshi hari gupfa benshi, ni uko twabigiyemo tugafatanya."
Minisitiri w’Ubuzima, Daniel Ngamije yavuze ko imibare yiyongereye cyane mu byumweru bine by’ukwezi kwa Gtandatu, mu turere tumwe two mu Burenegrazuba, Amajyaruguru n’ahandi hagati mu gihugu nko muri Kamonyi Rwamagana na Rutsiro, bigaragara ko icyorezo kiri cyane mu turere 11 ugereranyije n’ahandi hasigaye.
Uretse kwiyongera kw’abarwayi, ubwandu bwanikubye inshuro nkenye, ubu biragera kuri 800 na 900. Hari kandi ukwiyongera kw’abarwayi bafite ibimenyetso bigaragarira amaso.
Ahavurirwa abantu naho nko mu bitaro bya Nyarugenge, bavuye kuri 20 ubu bageze ku 127 kuva mu ntangiriro z’uku kwezi. Abenshi nabo bari guhabwa umwuka n’imiti n’izindi serivisi. Umwuka ukoreshwa mu kuwongerera abarwayi nawo wiyongereye ku nshuro zigera ku 10.
Abapfa nabo bakomeje kuzamuka, mu cyumweru turimo barenze batanu bapfa, kandi mu bapfuye harimo n’abantu bakiri bato batari bafite ibindi bibazo by’ubuzima.
Ibyemezo byafashwe bikubiye mu ngingo ebyiri, ari zo kugabanya urujya n’uruza rw’abantu aho bizafasha kugira ngo uwanduye atanduza abatarandura; ikindi ni uko hadakomeza kuboneka icyuho cyo kwanduzanya nk’ahantu hakorera abantu benshi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yavuze ko abacuruzi bari bukomeze gukora basimburana, uwakoze uyu munsi ntakomeze gukora ejo wenyine kandi ibicuruzwa n’imyaka biva n’ibijya mu ntara bizakomeza gukorwa.
Abacuruzi n’abaguzi nabo bakomeje gushishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga ryashyizweho mu kwishyurana badahererekanyije amafaranga mu ntoki.
Minisiti w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasobanuye ko abanyeshuri bari hafi gusoza umwaka w’amashuri bashyiriweho uburyo bwihariye bwo gutaha mu modoka zabo, badateze iza rusange kandi hakazabaho gupimwa mbere yo gutaha.



















