Hatangiye ibikorwa byo gushyingura abishwe mu gitero cyo kurasa abantu cyabereye ku mucanga wa Bondi Beach muri Sydney, aho ibihumbi by’abantu bateraniye hamwe mu gusezera Rabbi Eli Schlanger, umwe mu bishwe.
Rabbi Schlanger yari umwe mu bantu 15 bishwe ubwo abagabo babiri barasaga imbaga y’abantu bari bitabiriye umunsi mukuru wa Hanukkah, umunsi wawo wa mbere. Minisitiri w’Intebe wa Ositaraliya yatangaje ko abagabye icyo gitero bisa n’aho batumwe n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS).
Rabbi Schlanger, wari uzwi cyane nka “Rabbi wa Bondi”, yibukirwa ku ruhare rwe mu itegurwa ryu muhango Hanukkah. Yavukiye mu Bwongereza, kandi umugore we yari amaze amezi abiri gusa abyaye umwana wabo wa gatanu.
Rabbi Levi Wolff wafunguye umuhango wo ku mushyingura, yavuze ko urupfu rwe ari “igihombo kidashobora gusobanurwa” ku muryango mugari w’Abayahudi, ku rusengero rwa Chabad of Bondi, no ku Bayahudi bose muri rusange.
Sebukwe wa Rabbi Schlanger, Rabbi Yehoram Ulman, yavuze ko yari umuntu ukunzwe cyane n’abaturage. Rabbi Ulman yashishikarije Abayahudi kutihisha no kudacika intege nyuma y’iki gitero. Yatangaje ko ku Cyumweru nijoro, ku munsi wa nyuma wa Hanukkah, bazakomeza umuco umaze imyaka 31 wo gucana buji ya nyuma ku mucanga wa Bondi Beach.
Abandi bashyingurwa harimo Rabbi Yaakov Levitan na we yashyinguwe kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita. Matilda w’imyaka 10, wari muto kurusha abandi bose bishwe, azashyingurwa ku wa Kane.
Abayobozi bakuru barimo uyobora abatavuga rumwe na Leta Sussan Ley, Guverineri wa NSW Chris Minns, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Scott Morrison, n’Ambasaderi wa Israel Amir Maimon bitabiriye gushyingura Rabbi Schlanger





















