Saa moya z’ijoro ni yo saha yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ngo abantu babe bageze mu ngo zabo, ku mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 27 Kanama 2020, Police y’u Rwanda yatangiye gufata abari bakiri mu nzira benshi bashyizwe muri Stade ya Kigali babaramo.
Iyi ni imwe mu ngamba zafashwe n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo kugabanya ubwandu bwa COVID-19 igenda ifata intera mu Rwanda.
Umunyamakuru w’Umuseke yagenzuraga uko mu muhanda byifashe, imihanda ya Nyamirambo yeraga nta muntu urimo mu masaha ya nyuma ya saa moya.
Muri Stade ho byari ibindi, abantu benshi bafashwe na Police bari bicaye bacungiwe umutekano ku buryo bukomeye.
Gufata amafoto yo muri Stade abantu bicaye byaje kubuzwa n’Umuyobozi wa Police wari uhari.
Umuvugizi wa Police CP Kabera Jean Bosco natubwira abaturage barajwe kuma Stade atandukanye murabimenya mu nkuru turacyayikurikirana.
Muri iri joro, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abanduye COVID-19 bashya ari 47 mu gihe 53 bakize
kuri uyu wa kane tariki 27 Kanama 2020 Ibiro by’Umujyi wa Kigali byasohoye itangazo risaba abaturage kutarenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakiri mu mirimo y’akazi kabo ka buri munsi kugira ngo saa moya z’umugoroba zigere bageze mu ngo zabo.
Ni itangazo ryabanjirijwe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byasohotse mu rukerera rwa ku wa 27/08/2020 aho mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame ku wa 26/08/2020 harimo ivuga ko mu ngamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, ingendo zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zahagaritswe, ndetse abaturage ko bagomba kuba bageze mu rugo saa moya z’umugoroba aho kuba saa tatu z’ijoro nk’uko byari bisanzwe.
Ku mbuga Nkoranyambaga hari amafoto yagiye ahererekanywa y’abantu bafatiwe ahantu hatandukanye nyuma y’isaha ya saa moya z’ijoro bakiri mu nzira.
INKURU ZIGEZWEHO
- 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
- 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
- 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
- 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
- 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
I Kigali abatari bake baraye bafashwe barengeje isaha ya saa moya
Saturday 29 August 2020
Yasomwe na 4913
Any message or comments?















