Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

IBITERO BYA ISARAHELI MURI GAZA BYARAYE BIHITANYE ABANTU 54.

Monday 26 May 2025
    Yasomwe na

Abanyapalestina bagera kuri 54 baguye mu bitero bibiri bitandukanye byagabwe n’indege ya Isiraheli, harimo n’igitero cyagabwe ku ishuri ryari ricumbikiye imiryango yimuwe muri Gaza rwagati, nk’uko abayobozi b’ibitaro babitangarije ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru.

Ishuri rya Fahmi Al-Jargawi riri mu Mujyi wa Gaza ryari ricumbitsemo abantu babarirwa mu magana bimuwe mu mujyi wa Beit Lahia, kuri ubu bakaba bagabweho igitero gikomeye ni igisirikare cya Isiraheli.

Umuvugizi w’ingabo muri Gaza yavuze ko imirambo 20, irimo n’iy’abana, yatoraguwe hirya no hino, imyinshi yari yatwitswe cyane, nyuma y’umuriro wibasiye ibyumba bibiri by’amashuri.


Ibitero bya Israel bikomeje kwica abasivili muri Gaza.

Igisirikare cya Isiraheli (IDF) cyatangaje ko cyibasiye "ikigo gishinzwe kugenzura ibikorwa bya Hamas na Jihad".

IDF yavuze ko kariya gace gakoreshwa "n’iterabwoba mu gutegura ibikorwa bakora. Ibi bitero byibasira abasivili ba Isiraheli ndetse n’ingabo za IDF", anashinja Hamas kuba yarakoresheje "abaturage bo muri Gaza nk’ingabo".

Kuri telefoni na Rami Rafiq, umuturage utuye hafi y’ishuri, yagize ati: "Umuriro wari ahantu hose. Nabonye imirambo yatwitswe iri hasi,Umuhungu wanjye yacitse intege abonye ibyo bintu kuko byari biteye ubwoba."

Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Mohammad Al-Kasih, ukuriye iperereza muri polisi ya Hamas mu majyaruguru ya Gaza, hamwe n’umugore we n’abana.

Nk’uko umuyobozi w’ibitaro bya al-Ahli, Dr Fadel el-Naim, abitangaza ngo imyigaragambyo ku nzu ya Jabaliya mu majyaruguru ya Gaza yahitanye abantu 19. Igisirikare cya Isiraheli ntikiragira icyo kivuga ku byabaye.

Muri Gaza abaturage bakomeje kwibasirwa n’inzara. Bitewe n’uko inkunga zibura aho zinyuma ngo zibagereho.


Inyubako z’abasivili zibasirwa n’ibitero byo mu kirere.

Ku wa gatandatu mu gitondo, umutwe wa gisirikare wa Isiraheli Cogat wavuze ko amakamyo 388 yari atwaye imfashanyo yinjiye muri Gaza kuva ku wa mbere. Loni ivuga ko hakenewe izindi nkunga nyinshi - amakamyo ari hagati ya 500 na 600 ku munsi - akenewe.

Hagati aho, ku cyumweru ibihugu 20 n’imiryango 20 byahuriye i Madrid kugira ngo baganire ku guhagarika intambara i Gaza. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Espagne, Jose Manuel Albares, yasabye ko Isiraheli yafatirwa intwaro niba idahagaritse ibitero byayo.

Valens Nzabonimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru