Monday . 30 June 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Ibikoresho byifashishwa n’abashaka ‘kwikinisha’ muri Amerika biri gukosha kubera COVID-19

Friday 15 May 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Ibikoresho byifashishwa n’abashaka ‘kwikinisha’ bizwi nka ‘sex toys’ biri kugurwa cyane ku isoko bitewe n’ingamba zafashwe n’ibihugu bitandukanye zirimo kutegerana mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ubusanzwe ’sex toy’ ni igikoresho kimeze nk’igitsina cy’umugabo cyangwa icy’umugore gishobora kwifashishwa n’abashaka kugera ku ndunduro y’ibyishimo bya nyuma bibonwa n’abakora imibonano mpuzabitsina.

Mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, hashyizweho ingamba zitandukanye zituma abantu bamwe na bamwe bashyirwa cyangwa bakishyira mu kato ngo batanduza abandi cyangwa bagakwirakwiza ubwo burwayi.

COVID-19 yatangiriye mu Bushinwa mu mpera za 2019. Abamaze kuyandura basaga miliyoni 4370000 muri bo ibihumbi 298000 bitabye Imana mu gihe miliyoni 1 560000 batoye agahenge.

Kuri ubu imiryango iri hamwe, abagabo n’abagore bari kumwe umunsi ku wundi.

Mashable yanditse ko muri ibi bihe hari ababatwa n’umuco wo kwikinisha bitari gusa gushaka ibyishimo bihebuje ahubwo ari no gushaka icyo gukora.

Iki kinyamakuru kivuga ko ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, muri New York City hatanzwe inama ko muri iki gihe “Ni wowe utekanye mu gihe cyo kuryamana na mugenzi wawe.’’

Bijyanye n’ibihe birimo kurambirwa, kuba wenyine n’amabwiriza y’Umujyi wa New York, hari abahisemo kugura ‘sex toys’ bituma ingano y’izikenerwa izamuka.

Umuvugizi w’Ikigo kiri mu bikomeye mu bicuruza ibikoresho bishushe nk’ibitsina kizwi nka Adam & Eve yavuze ko mu cyumweru gishize bazamuye ingano y’ibyo bagurisha buri munsi ho 30% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ubwiyongere bw’abashaka ‘sex toys’ ntibushingiye ku rubyiruko gusa ahubwo n’abubatse na bo bari kwirwanaho.

Hagati y’icyumweru cya mbere n’icya gatatu cya Werurwe 2020, Emojibator ikora ibikoresho byifashishwa n’abashaka kwikinisha yabonye izamuka rya 225% mu byo icuruza byose harimo ibyatangiwe ku iduka, kuri Amazon no kuri internet ndetse n’izamuka rya 345 % kuri internet gusa.

Kristin Fretz washinze Emojibator yavuze ko “ubusabe bw’ibicuruzwa bwiyongereye mu cyumweru gishize bitewe ku kuba buri wese yarashakaga kwibikaho icyo ashaka kujya yifashisha mu rugo rwe mu gihe atemerewe kuva mu rugo.’’

Mbere yuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangira gusaba abaturage kutava mu ngo, abantu benshi bari bamaze kwitegura uko bazabaho muri icyo gihe.

Ingano y’ibikoresho byifashishwa mu kwikinisha by’abagore bya ‘Dame’ yiyongereyeho 30% kuva muri Gashyantare cyane cyane mu mijyi ya New York na Los Angeles.

COVID-19 iterwa na Coronavirus, imaze guhitana abasaga 85,846 muri Amerika mu gihe umubare w’abayanduye ugera kuri miliyoni 1440000 naho ibihumbi 247000 bamaze kuyikira mugihe umubare wabandura ukiri hejuru kuko abarenga 1700 bamaze kuyandura magingo aya.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru