Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, buratangaza ko Isoko rya Gisenyi rimaze imyaka igera kuri 14, ryubakwa ritaruzura, mu kwezi gutaha kwa Karindwi rizaba ryamaze kuzura hanyuma hagatangira kubakwa irindi nkaryo, rizubakwa aho Isoko rya Gisenyi ryari risanzwe rikorera.
Biteganyijwe ko aba basanzwe bakorera mu Isoko rya Gisenyi rimaze igihe rikorerwamo bazimurirwa muri rino rizaba rimaze kuzura hanyuma, naryo rigatangira kubakwa mu cy’iciro cya kabiri, cyiswe Gisenyi Modern Market Phase 2, inyuma ya Phase 1, nkuko Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper abitangaza.
Ati" Ubu turi gukora imirimo ya nyuma yo gutuganya Parikingi, ubu rero tukaba twaranatangiye imyiteguro yo kubaka icyiciro cya Kabiri cyiri soko, gifite metero kare ibihumbi birindwi na miringo itatu n’enye akaba ari ryo rizahita rikurikira iringiri, rizaba ryunganira iri ngiri."
Mayor Mulindwa kandi aremeza imirimo yo kubaka iri soko rya Gisenyi igeze ku musozo, ku buryo mu kwezi gutaha kwa Karindwi riba ryamaze kuzura nyuma yo kudidindira kw’imirimo yo ku ryubaka.
Yakomeje agira ati" Iri soko rwiyemezamirimo ari gusoza, ariko turifuza ko uku kwezi kwa Karindwi kuzarangirana n’imirimo yose n’imyiteguro yose harimo no gushyiramo abacurizi, kwimuriramo iri soko n’abandi, ubu turi gushaka ba bwiyezamirimo bo kudufasha gucunga icyo gikorwa, kwakira abantu kubaha ibibanza muri iri soko ku buryo nabyo bizaba byararangiye gushyirwa mu bikorwa noneho tukabona kuritaha.
Imirimo yo kubaka Isoko rya Gisenyi yagiye idindira ariko n’ubuyobozi muri kano Karere ka Rubavu nku bwari bufite ishingano zikomeye mu iyubakwa ryaryo bwasimburanaga bukagenda ubundi bukaza, icyakora uyu mwaka nyuma yiyi myaka myinshi ritegejwe ko ryuzura birashoboka ko iyi ari inkuru inogeye amatwi kubiteze inyungu mu ukoresha ryiri soko.



























