Ibitaro bya Kibagabaga byungutse ivuriro ry’amaso riri ku rwego ruhanitse, rifite n’ibikoresho n’abaganga badasanzwe, aho umurwayo ashobora no kubagwa hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.
Iri vuriro ryubatswe u bitaro imbere ku bufatanye n’Umuryango Nyarwanda mpuzamahanga wita ku buvuzi bw’amamso RIIO; ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 8 Ukwakira 2020 ku munsi wahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubona usanzwe uba mu cyuweru cya kabiri cy’ukwezi kwa cumi buri mwaka.
Ubwo hafungurwaga iryo vuriro, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kibagabaga, Dr Mukeshimana Olive, yavuze ko mbere bari basanzwe bafite serivisi zo kuvura amaso ziri ku rwego ruciriritse, bigatuma inshuro nyinshi abakeneye ubuvuzi bwisumbuye boherezwa ku bindi bitaro biri mu Mujyi wa Kigali.
Yavuze ko bavuraga nibura abarwayi 300 ariko ubu basigaye bakira abagera kuri 700 bavurwa n’inzobere bityo bishimira ko izo serivisi zitangwa mu buryo bunoze, kandi ku gihe.
Yakomeje agira ati “Iri vuriro ryahagaze miliyoni zisaga 15 zo kuvugurura inyubako yaryo kuko yari nto, ibikoresho birimo byaguze miliyoni zisaga 100 kugira ngo ritangire.
Twari dusanzwe tuvura indwara y’amaso kuri ibi bitaro; kuba rihari ni igisubizo kuri twebwe, ku baturage batugana, kuko ibitaro bya Kibagabaga byakira abarwayi ku mwaka basaga ibihumbi 800. Twarabavuraga ku rwego rwo hasi ku tuntu tworoheje, ariko abafite indwara zikomeye nka bariya batabona byabaga ngombwa ko tubohereza hirya no hino hari abaganga b’inzobere.”
Gusa abarwayi bamwe bavuga ko hari amadarubindi bashobora kwandikirwa na muganga ariko bakabura ubushobozi bwo kuyagura bitewe nuko iyo serivisi itarashyirwa kuri mituweli. Umuyobozi w’ibitaro avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo iyo serivisi ishyirwe kuri mituweli byorohere buri wese.
Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr Nsanzimana Sabin yavuze ko hari ikibazo cyuko kugeza ubu hari abarwaye amaso batanabizi kandi mu gihugu hose hari abarwaye amaso bamaze guhuma bagera ku bihumbi birenga 50.
Ati “Ariko abo bose, 80% bashobora kuvurwa gabakira; rero ivuriro nk’iri iyo rije ni ugufasha abo bari bazi ko nta n’ikizere gihari ariko ni no kwibutsa ko tugifite akazi kenshi ko kuvura abantu kuko umubiri w’umuntu ugira indwara nyinshi, amaso ashobora kuba ari mu bice bito ariko afite akamaro kanini.”
Bamwe mu bahawe ubuvuzi bw’amaso, bavuze ko bongeye kugira ikizere cyo kureba neza, mu gihe bamwe bari batangiye kujya bitura hasi kubera ko bafite indwara z’amaso zigeze kure.
Mukandutiye Agnes wo mu karere ka Gasabo umurenge wa Nduba, yagize ati “Naje hano kwa muganga ndwaye amaso ariko cyane cyane ijisho ry’ibumoso ntabwo ryabonaga, nabaga ngenda nkasa n’usimbuka umukingo kandi ahantu ari heza ndavuga nti reka nzajye kwa muganga. Indi nshuro naramanutse nitura hasi mu rugo ngenda ariko ubu ndumva nzajya ngenda neba neza.”
Mu byumweru kimwe uyu mubyeyi ahawe gahunda yo kugaruka kwivuza, yaraye abazwe ishaza ryo mu jisho none ubu akaba areba neza yitegura gusezererwa.
Ati “Ubu naje bampa ikizamini ariko rwose mbere sinabashaga gusoma inyuguti keretse inini none ubu inyuguti zose banyerekaga nazirebaga ikizamini mba ndagitsinze.”
Umuryango Rwanda International Institute of Ophthalmology RIIO ari nawo wateye inkunga mu kubnaka ibyo bitaro, wavuze ko ushyize imbere ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza bw’amaso akabasha kureba neza kandi akabona ubuvuzi bugezweho.
MUTUNGIREHE SAMUEL















