Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Iby’Abakono bikozeho Visi-Meya wa Musanze

Monday 24 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Nyuma yo kwitabira ibirori by’Umuhango wo kwimika Umutware w’Abakono, Rucyahana Mpuhwe Andrew wari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu abimburiye abayobozi banenzwe kwitabira uwo muhango kwegura.

Ni ibirori byabaye biberw ahabona muri imwe muri hoteli zikomeye zo mu karere ka Musanze, binagaragaramo bamwe mu bakomeye mu nzego zitandukanye mu gihugu barimo n’abo ku gisirikare RDF, na Visi-Perezida wa Sena, Hon. Nyirasafari Esperance.

Nyuma y’icyumweru habaye iryo yimikwa ry’Umutware w’Abakono mushya, Umuryango FPR Inkotanyi wasohoye Itangazo ridasanzwe, unenga abitabiriye n’abarebereye ibyo bintu biba, wibutsa ko bitajyanye n’inzira abanyarwanda biyemeje y’ubumwe.

Mu ibaruwa uyu mugabo yandikiye Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yavuze ko “kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w’Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk’ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera”.

Rucyahana Mpuhwe yabwiye itangazamakuru ko nk’umuntu wari umuyobozi atatanze urugero rwiza kwitabira igikorwa kidahuza Abanyarwanda bose asanze atari byiza gukomeza kuyobora adatanze urugero rwiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru