Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Icyegeranyo cy’ubutasi bw’Amerika kigaragaza ko Koreya ya ruguru ari ’nkaho itazareka’ ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Icyegeranyo cy’ubutasi cyasohowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kivuga ko Koreya ya ruguru bisa nkaho itazareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, nubwo bwose ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump w’Amerika bugifite icyizere.

Iki cyegeranyo kigaragaza ibishobora kuba byashyira mu kaga umutekano w’Amerika ku isi, kinavuga ko Iran itarimo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri, ariko ko impungenge z’ibitero byo kuri mudasobwa zitewe n’Ubushinwa n’Uburusiya ari ikibazo kiri kurushaho guhangayicyisha Amerika.

Iki cyegeranyo kivuga ko ibi bihugu byombi - Ubushinwa n’Uburusiya - bishobora kuba bishaka kuzivanga mu migendekere y’amatora yo muri Amerika ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2020.

Akarasisi k’ibisasu bya kirimbuzi bya koreya ya ruguru

Dan Coats, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, n’abandi bayobozi b’inzego z’ubutasi, ku wa kabiri ni bwo bagejeje iki cyegeranyo kuri sena y’iki gihugu.

Iki cyegeranyo kivuga ko Koreya ya ruguru bikiri "nkaho itazareka" ububiko bwayo bw’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri n’ubushobozi bwayo bwo kubicura mu gihe igerageza gushyikirana "ku guca igice kimwe cy’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ngo nayo igire ibyo ihabwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’amahanga"
Cyongeraho ko ubutegetsi bwa Koreya ya ruguru bufata kugira ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nk’"ikintu cy’ingenzi bushingiyeho kuramuka".

Perezida Trump na Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize wa 2018 bahuriye muri Singapour mu nama yabo ya mbere, baganira ku kuba uyu mwigimbakirwa wa Koreya ya ruguru wareka gahunda yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Bashyize umukono ku masezerano, basezerana "gukora hagamijwe guca burundu ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri", ariko nta buryo buhamye bwo kubikora bemeranyijweho kandi kuva icyo gihe hamaze guterwa intambwe nto kuri iyo gahunda.

Koreya ya ruguru yakomeje gushimangira ko itazahara burundu ibitwaro byayo kirimbuzi bya nikleyeri keretse Amerika iyikuyeho ibikangisho byayo by’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nayo ifite.

Ibiro bya White House bya perezida w’Amerika byatangaje ko abategetsi b’ibihugu byombi bemeranyijwe kuzongera guhura mu kwezi gutaha kwa kabiri, ariko nta tariki cyangwa aho iyo nama izabera byari byatangazwa.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru