Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda kigeze kuri 94.7%

Friday 16 April 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Intambwe y’Ubumwe n’Ubwiyunge Abanyarwanda bakomeje utera irakomeza kuzamuka nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge NURC, mu 2020, aho bwazamutse bukagera kuri 94.7%.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi bukorwa buri myaka 5 ku Banyarwanda, ubuheruka ni ubwo mu 2015 bwagaragaje koabanyarwanda bafite Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cya 92.5%.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyivKomosiyo, Ndayisaba Fidelle, kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mata 2021, yatangarije Radio y’Igihugu ko icyo gipimo aho kigeze ubu bigaragara ko muri iyi myaka 5 ishize hatewe izindi ntambwe zishimishije kandi ndende.

Yakomeje avuga ko inkingi zireberwaho igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge uko ari 6 bigaragara ko zakomeje kuzamuka.

Ati "Uko zizamuka uko ari zo zishyigikiye ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni nako buzamuka."

Inkingi ya mbere ireberwaho ni iyo gusobanukirwa amateka no kubaka ahazaza h’u Rwanda yazamutse igera kuri 94.6%, iyo Kwiyumva mu Bunyarwanda ikaba n’iyazamutse cyane kurusha izindi yageze kuri 98.6%.

Iyo nkingi ikaba iyo Guterwa ishema no kuba Umunyarwanda kurusha ibindi umuntu yakiyumvamo.

Inkingi ya Gatatu ni iy’Ikizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere iri kuri 90.6%, indi ni iy’Umutekano n’Imibereho Myiza igeze kuri 94.3% nayo iri mu zazamutse cyane kuko yavuye kuri 90.7%.

Inkingi ibanzirira iya nyuma ni iy’Ubutabera n’Amahirwe angana n’Uburenganzira igeze kuri 93.1% ivuye kuri 91.4% mu 2015.

Iya Gatandatu ni inkingi y’Imibanire myiza mu Banyarwanda igeze kuri 97.1% ivuye kuri 96.1% mu 2015.

Ndayisaba yavuze ko hari uburyo bubiri Abanyarwanda bagaragaje uko babibona.

Ati "Biragaragara ko uko Abanyarwanda babibona, barashima cyane ibijyanye n’umutekano n’imibereho myiza, bagashima cyane ubutabera no guhabwa amahirwe angana.

Muri rusange inkingi zose zarazamutse ariko izo ziri mu nkingi Abanyarwanda bashima, indi ikaba guterwa ishema no kuba Abanyarwanda."

Gusa nubwo bimeze gutyo hari ibyo Abanyarwanda bagaragaje ko hakiri ibibahangayikishije.

Ati "Ariko kandi nanone Abanyarwanda bagaragaza ibindi bibahangayikishije, bagaragaza ko buri wese, buri Munyarwanda akwiye kwitaho kugira ngo ibyo bigaragara nk’inzitizi nabyo bive mu nzira y’Ubuwemwe n’Ubwiyunge.

Ibyo ni nk’ikibazo k’ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo. Ni kimwe mu byo Abanyarwanda bagaragaza ko kibahangayikishije, ko kibavangira gikwiye kurwanywa bivuye inyuma."

Ikindi uyu muyobozi yagaragaje Abanyarwanda batunze agatoki gikwiye kwitabwaho ni ugukomeza gufatanya mu komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwagize.

Ikindi ni uko Abanyarwanda bagaragaje ko izi ntambwe zatewe bazikesha imiyoborere myiza, iha Abanyarwanda bose amahirwe angana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru