Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Igisirikare cya FARDC cyiyemeje guhorera Gen. Chilimwami

Saturday 25 January 2025
    Yasomwe na

Mu rukerera rwo kuwa Kane nibwo inkuru yabaye Kimomo ko Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, akaba n’Umuyobozi w’ingabo za DRCONGO muri icyo gice, Gen. Maj. Peter Chilimwami Nkuba yishwe arashwe arimo kwifotoza aho yari yagiye. gusura Ingabo zari zisumburijwe na M23 zimaze kwamburwa Minova.

Ni urupfu rwigambwe n’Ihuriro rya AFC/M23 rihanganye n’igisirikare cya DRCCongo FARDC.

Kuva inkuru yasakara usibye inyeshyamba zavuze urwo rupfu rwa Gen. Chilimwami nta tangazo rya Leta cyangwa urundi rwego muri Congo rwigeze ruvuga kuri iyo nkuru.

Urupfu rwa Gen. Chilimwami rwabanje kwigambwa na AFC/M23

Byageze kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (FARDC) cyemeje bidasubirwaho urupfu rwa Général-Major Peter Chirumwami Nkuba, gishimangira ko kigomba kumuhorera.

Urupfu rwa Maj Gen Chirumwami rwemejwe nyuma y’inama y’ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo yateranye ku mugoroba w’uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mutarama 2025.

Ni inama yayobowe na Perezida Félix Tshisekedi, yanzuye ko Ingabo za FARDC n’abandi bakorana na zo bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo abambuye ubuzima Maj Gen Chirumwami babiryozwe.

Mu gahinda kenshi, akikijwe n’abasirikare bakuru, Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Général Major Sylvain EKENGE, yatangaje ko Maj Gen Chirumwami yaguye ku rugamba ku wa Kane.

Yavuze ko ubwo yaraswaga na M23, yahise yoherezwa kwa muganga ngo ahabwe ubuvuzi bukwiriye, ariko akitaba Imana azize ibikomere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru