Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Ikipe ya Bugesera FC yandikiye amateka kuri APR FC ku mukino wikirarane

Saturday 8 October 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu mukino w’ikirarane ikipe ya Bugesera FC itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa kabiri wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Ukwakira 2022.

Wari umukino wasubitswe wagombaga kuba mu kwezi kwa Nzeli ariko usubikwa kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ikipe ya APR FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na rutahizamu Nshuti Innocent hakiri kare ku munota wa 26’.

Abafana ba Bugesera fc batangiye kwiheba gusa mu minota y’inyongera Vincent Adams yatsinze igitego cyo kwishyura, ku minota 5 yari imaze kongerwaho ku minota isanzwe y’umukino y’igice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Bugesera fc yaje ishakisha ibindi bitego yakomeje gusatira cyane ku buryo bugaragara ndetse biza kubahira ku munota wa 48, aho umusore witwa sentoongo Seifi yateretsemo igitego bihindura isura ku kibuga cya Bugesera.

Kuba Bugesera FC yatsinze uyu mukino byatumye igira amanota 6 mu mikino ine imaze gukina aho inganya na APR FC yo ifite undi mukino w’ikirarane izahuramo na Police FC nawo utarabereye igihe.

Haribazwa igikurikiraho ku ruhande rw’umutoza wa APR Adil utiza iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, umuntu yavuga ko atarimo kwitwara neza haba mu mukino mpuzamahanga ndetse na Shampiyona.

Abakunzi ba APR Fc batangiye gukemegwa uyu mutoza aho bavuga ko ashobora kuba arimo kubabeshya mu mitoreze ye , bagasaba ko harebwa igikorwa gishya muri iyi kipe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru