Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Imodoka ya Trinity yavaga Kampala iza iKigali yakoze impanuka batatu barapfa

Saturday 16 February 2019
    Yasomwe na

Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka i Kabare muri Uganda, batatu barapfa abandi 19 barakomereka.

Iyo mpanuka yatewe n’uko imodoka ya Trinity yagonganye n’ikamyo ifite Purake y’i Burundi, yerekezaga i Kampala mu rucyererera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko iyo modoka ya Trinity yari itwaye abagenzi 34 barimo Abanyarwanda 14, Abanya-Uganda 10, Abarundi umunani, Umunye-Congo n’Umunya-Kenya.

Imodoka nayo yangiritse bikomeye
CP Kabera yavuze ko amakuru amaze kumenyekana ari uko hapfuyemo batatu barimo abashoferi bombi na Kigingi wari kuri iyo kamyo.

Ati “Hamaze kwitaba Imana abantu batatu, abashoferi babiri b’izo modoka n’umutandiboye w’ikamyo. Muri abo nta munyarwanda urimo. Abakomeretse ni 19 ariko imibare iracyakusanywa neza.”

Ikamyo yagonganye na Trinity yerekezaga i Kigali
Harimo 15 bakomeretse byoroheje, bane bakomeretse bikomeye barimo abanyarwanda batatu n’umurundi.

Umuvugizi wa Police amaze gutamgaza ko 3 aribo baguye muri iyi mpanuka
Yakomeje avuga ko hoherejwe Ambulance ijya gutwara abakomeretse kugira ngo bavurirwe mu Rwanda abandi bajyanwa ku bitaro byo muri Uganda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru