Wednesday . 3 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ingabo z’u Rwanda zivuganye babiri b’umutwe wa FLN barenze umupaka bateye u Rwanda i Rusizi

Monday 24 May 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda zivuganye abarwanyi babiri b’umutwe wa FLN bateye u Rwanda barenze umupaka wa Ruhwa wo mu karere ka Rusizi bavuye hakurya mu Burundi.

Ni igitero RDF ivuga ko cyagabwe hagati ya saa tatu n’iminota 15 kugeza na 35 z’ijoro ryakeye ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere.

Aba barwanyi baturutse i Giturashyamba muri komine ya Mabayi yo mu Burundi.

RDF yavuze ko yishemo babiri inafata imbunda yabo imwe yo mu bwoko bwa Mashinegun, magazine zirindwi, gerenade imwe na radio batumaniragaho hamwe n’impuzankano imwe y’ingabo z’u Burundi.

Abandi barwanyi ba FLN bari bateye ku ruhande rw’u rwanda basubiye mu ishyamba rya Kibira aho bateye baturutse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru