Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kuri uyu wa Gatanu Inkingo za COVID-19 zirakingirwa ab’ibanze

Thursday 4 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021 nibwo i Kigali mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro habereye igikorwa cyo gushyikiriza inkingo za COVID-19 abayobozi b’ibitaro by’intara n’iby’uturere no mu Mujyi wa Kigali mu Rwanda, nyuma yuko zimaze umunsi umwe zihawe u Rwanda.

Nyumanyo gushyikirizwa inkingo za covid-19, abayobozi b’ibitaro basabwe guhita bakingira abantu bari mu byiciro byatehanyijwe barimo abakora mu nzego z’ubuvuzi, abaahinzwe umutekano n’abandi bafite indwara zidakira zituma umubiri ugira ubudahangarwa buke ugereranyije n’udaite izo ndwara.

Biteganyijwe ko ikiciro cya mbere kizarangira gukingira ku wa gatandatu, mu rwegocrwo kugir ngo zitamara iminsi myinshi zikaba zkangirika.

Mu karere ka Huye ho zahageze zije mu ndege bazisanga ku kibuga k’indege cya Ngoma, bityo abayobozi b’ibitaro biri mu turere dutatu ari two Huye, Gisagara na Nyaruguru bakaba ari ho bazisanga.

Mu karere ka Rubavu naho bazibonye zije mu ndege zigera ku kibuga k’indege cya Rubavu kugira ngo zitangire kugezwa mu bitaro ku gihe.

U Rwanda rubaye kimwe mu bihugu bike byo ku mugabane w:Afurika bihawe inkingo z COVID-19 muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye yo kugeza inkingo ku bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere COVAX.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru