Friday . 20 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Isezerano Hon Bamporiki Edouard yahaye Perezida Kagame nyuma yo kumushyira muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

Tuesday 5 November 2019
    Yasomwe na

Bamporiki Edouard wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yagaragaje ishema atewe n’icyizere yagiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, amwizeza ko azubahiriza inshingano ze nk’uko abisabwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere Tariki 04 Ugushyingo 2019 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka zitandukanye muri Guverinoma no mu ngabo z’igihugu.

Dr Vincent Biruta Vincent Biruta yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga asimbuye Dr Richard Sezibera, Gen Partick Nyamvumba agirwa Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Aurore Mimosa Munyangaju aba Minisitiri wa Siporo (yahoze ari Minisiteri y’umuco na Siporo), Didier Shema Maboko aba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr Jean D’Arc Mujawamariya agirwa Minisitiri w’Ibidukikije mu gihe Hon Edouard Bamporiki wari usanzwe ari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburyiruko n’Umuco.

Hon Edouard Bamporiki utatandukiriye cyane mu bijyanye n’ibyo yari asanzwe akoramo, mu butumwa yanyujije ku konti ye ya Twitter yagaragaje ko yishimiye cyane uyu mwanya yahawe na Perezida Paul Kagame anamwizeza kuzasohoza neza ubutumwa ahawe. Yagize ati:

Witaba kare ugatumwa kure, watumwa n’umukuru ugashima ushingura ugana iyo utumwe. Ubutumwa mumpaye Nyakubahwa Mutoza w’Ikirenga Paul Kagame nzabusohoza bwemye, nzaharanira kutaruta ubutumwa kuko buruta intumwa. Nzaba Mudahusha ku ruhembe muntumye kurasaniraho. U Rwanda ni rweme.

Iyi Minisiteri Bamporiki Edouard yagiyemo ntabwo yari isanzwe iriho kuko yahurijwemo iy’urubyiruko yakoraga ukwayo n’Umuco yari ifatanye n’iya Siporo ubu iri ukwayo.

Bamporiki Edouard agiye kuri uyu mwanya nyuma yo kuba Umukuru w’Itorero ry’Igihugu yagiyeho asimbuye Boniface Rucagu, mbere y’aho akaba yari umwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Gukora muri Minisiteri ifite mu nshingano ibijyanye n’Umuco kuri Bamporiki Edouard ni amata abyaye amavuta dore ko asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’amateka y’u Rwanda, guhanga imivugo ndetse yakinnye filime zitandukanye nka “Kinyarwanda”, “Long Coat”, “Umutoma” n’izindi. Kuri ubu ni umwe mu bakinnyi b’ikinamico Urunana aho akina yitwa Tadeyo.

Bamporiki Edouard yijeje Perezida Kagame kuzubahiriza inshingano yahawe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru