Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kacyiru: Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye bakwiye kuva ku myumvire ya kera

Monday 27 August 2018
    Yasomwe na

Abapolisikazi bibukijwe ko bashoboye kimwe na basaza babo, bityo bakwiye kwirengagiza amateka yakunze kuranga umuryango nyarwanda wahezaga inyuma igitsina gore mu mirimo imwe n’imwe bitwaje ko ari abanyantege nkeya.

Ibi ni ibyagarutsweho ku wa kane tariki 23 Kanama 2018, mu nama yahuje abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda (Gender Focal persons)

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama y’iminsi ibiri, Umuyobozi w’ishami rishinzwe imicungire y’abakozi muri Polisi y’u Rwanda Assisstant Commission of Police (ACP) Bartelemy Rugwizangoga, yasabye abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda, kujya bamanuka mu mirenge kureba ibibazo abapolisikazi bafite kandi bagakorana bya hafi n’abayobozi bashinzwe imiyoborere (Administration officers).

Yagize ati “Nubwo abapolisikazi bizwi ko bashoboye, bakwiye kurushaho kwegerwa kuko hari ibibazo n’imbogamizi byihariye bitandukanye n’ibyo abagabo bahura na byo. Abafite abana bonka bakoroherezwa uko bajya kubonsa, abatwite ndetse n’ababyaye bagafashwa hakurikijwe ibyo amategeko abagenera.”

Yasabye kandi abapolisikazi kurenga imyumvire ya kera ishingiye ku muco, yavugaga ko umwana w’umukobwa ntacyo ashoboye, uretse gutegereza ko akura bakamushyingira.
Yagize ati “Umubare w’abapolisikazi ugenda wiyongera kandi uku kwiyongea bigendana n’ubushobozi tubabonamo, kuko baba abapolisikazi bato n’abo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru inshingano bahabwa haba mu gihugu no hanze yacyo bazitwaramo neza kurusha na basaza babo. Mukwiye kurushaho kwigirira icyizere, mukagaragaza ibitandukanye n’amateka.”

Superintendent of Police (SP) Pelagie Dusabe, uyobora ishami rishinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko ubufatanye hagati y’abashinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’abashinzwe abakozi muri Polisi y’u Rwanda byatanze umusaruro.

Yagize ati “Kwigisha ihame ry’uburinganire ni uguhozaho, ariko twizeye ko kubera inama duhora dukorana n’abayobozi hari icyo zidufasha mu guhindura imyumvire. Kandi ukurikije uko Polisi yatangiye ukagereranya n’uko ubu bimeze, hari intambwe ishimishije imaze guterwa”.

Kugeza ubu abashinzwe gukurikirana uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryubahirizwa muri Polisi y’u Rwanda bagera kuri 52, muri bo, abagabo ni 25 ku ijana mu gihe abagore ari 75 ku ijana.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru