Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kagame yasabye ibihugu bya Afurika gushyigikira ingamba z’iterambere za NEPAD

Thursday 28 January 2021
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yahamagariyeibihugu bya Afurika gukomeza gushyigikira ingamba z’iterambere zashyizweho n’Urwego rw’Ubufatanye mu iterambere rw’Umuryango wa Afurika Zunze Ubumwe (AUDA-NEPAD) kugira ngo uyu Mugabane uzabashe kugera ku ntego z’iterambere wiyemeje kuzaba waresheje mu mwaka wa 2063.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Mutarama 2021, mu Nama y’uru Rwego yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, aho yari igamije kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 NEPAD imaze ishinzwe, kuva mu 2001.

Perezida Kagame, usanzwe anayoboye uru Rwego muri manda y’imyaka ibiri, yavuze ko uruhare rwa NEPAD mu iterambere rya Afurika rudashidikanywaho, dore ko uru Rwego rwashinzwe rufite intego yo kurandura ubukene no gufasha Umugabane wa Afurika kugira uruhare mu mikorere y’ubukungu bw’Isi, kandi byose bikanyura mu miyoborere myiza.

Kagame yavuze ko NEPAD yakomeje kugira intego yo guteza imbere Umugabane wa Afurika, ati "indangagaciro za NEPAD zigize amavugurura twabonye akorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu myaka ishize, kandi yatanze umusaruro mwiza".

Mu mwaka wa 2018, inshingano za NEPAD zarahindutse, ihabwa inshingano nshya zo kuba umuyoboro uzafasha Umugabane wa Afurika kugera ku ntego z’iterambere zizagerwaho n’uyu Mugabane mu mwaka wa 2063.
Perezida Kagame yavuze ko imiterere n’imokorere bya NEPAD biyiha ubushobozi bwo gufasha uyu Mugabane kugera ku ntego zawo.

Yagize ati "ntabwo ari impanuka kuba NEPAD yarabaye Urwego rw’Iterambere ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Ibikorwa bya NEPAD bituma iba urwego rukwiriye rwafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere za 2063 z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe".

Kagame kandi yavuze ko kugira ngo uru rwego rugere ku ntego zarwo, bikwiriye ko ibihugu bya Afurika birushyigikira.

Ygize ati "Ndashimira abafatanyabikorwa bafashije NEPAD mu myaka 20 ishize, baba bari muri Afurika no hanze yayo. Ndahamagarira ibihugu binyamuryango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gukomeza gushyigikira ubufatanye butandukanye NEPAD yakoze".

Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu byihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa birimo gushyigikira amasezerano y’Isoko rusange rya Afurika riherutse gutangirana n’uyu mwaka wa 2021.

Yagize ati "gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje nk’ibihugu binyamuryango
[by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] si inshingano zacu gusa, ni ibikorwa bikwiriye".

Kagame kandi yanashimiye Dr. Ibrahim Mayaki wayoboye NEPAD mu gihe cy’imyaka irenga 10, avuga ko yayiboranye ubwitange budasanzwe.

NEPAD yagiyeho mu 2001, ku ntego yo gufasha Umugabane wa Afurika guhangana n’ubukene ndetse no guteza imbere imiyoborere myiza kuri uyu Mugabane.

Kuri ubu, uru rwego rufite inshingano ikomeye yo kuyobora gahunda z’iterambere z’umugabane wa Afurika, zigomba kuzaba zaragezweho mu mwaka wa 2063.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru