Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kwandikisha abana bavutse mu irangamimerere bigiye kujya bikorerwa kwa muganga

Monday 30 July 2018
    Yasomwe na

Imwe muri gahunda z’irangamimerere zajyaga zikorerwa ku biro by’Umurenge yo kwandikisha umwana wavutse nyuma y’iminsi 30, igiye kujya ikorerwa ku kigo nderabuzima cyangwa ku bitaro umwana yavukiyemo bihuzwe no kumurenge.

Minisiteri y’Ubuzima, iy’ubutegetsi bw’igihugu, iy’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’izindi nzego, barimo kunoza uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa mu kwandikira kwa muganga abana bakivuka mu bitabo by’irangamimerere, ababyeyi babo batiriwe bajya ku biro by’Umurenge.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere kigamije gusobanurira abanyarwanda ibizakorwa mu cyumweru cy’irangamimerere cyatangiye ku uyu wa 31 Nyakanga kugeza ku wa 10 Kanama 2018, izi nzego zatangaje ko abana bazajya bandikirwa kwa muganga bakivuka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukabaramba Alvera, yasobanuye bigamije kunoza igenamigambi hagendewe ku mubare w’abana bavutse n’uw’abapfuye.
Yagize ati “Twasabye ababyeyi ko bazajya bajya kubyara bafite amazina y’umwana ku buryo aho bazajya bamwandika ikoranabuhanga ryo kwa muganga rizahura n’iryo ku Murenge.”

Yakomeje agira ati “Hazabaho gutanga ububasha umuntu wandika abana bavutse kwa muganga agire ububasha nk’ubwo mu irangamimerere, ku buryo umubyeyi atazajya ava kwa muganga ngo asubire ku murenge kongera kwandikisha”.
Dr Mukabaramba avuga ko ku bana bavukiye mu rugo cyangwa mu nzira bazajya bandikwa bagiye gukingizwa.

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu ‘NIDA’ Munana Aimé, yavuze ko iyi gahunda igamije guca isiragira ry’abaturage bajya gushaka serivisi z’irangamimerere.

Yagize ati “Ubu hari gutegurwa umushinga w’itegeko ugomba gushyikirizwa guverinoma kugirango ushyikirizwe inteko iwigeho hanyuma bwa bubasha bw’umwanditsI w’irangamimerere buve ku murenge ahubwo bujye kwa muganga, ku buryo umubyeyi azajya amara kubyara umwana bakamwandika agatahana n’inyandiko y’ivuka rye.”

Mutesi Scovia

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.