Monday . 25 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Kigali: Polisi yataye muri yombi abajura bateraga inyuma abaturage

Monday 10 March 2025
    Yasomwe na

Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Gitega, Akagali ka Gacyamo, yafashe abajura ruharwa batatu bibaga abaturage babateze bakabatera ibyuma dore bafatanywe ibyuma bakoreshaga.

Abafashwe ni:

1. Sebanani Emmanuel (yafatanywe icyuma)

2. Musabyeyezu Dieu Donner Alias Myabugogo uyu akaba yari umujura ruharwa

3. Nsanzumuhire Daniel akaba yafatiwe mu gipangu cy’umuturage yagiye kumwiba yafatanywe icyuma.

Aba si ubujura gusa bakoraga kuko harimo ni ibikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko umuntu ujya kwiba yitwaje ibyuma aba ari umwicanyi.

Turashishikariza abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubujura n’ubugizi bwa nabi kuko uretse kubifatirwamo bagahanwa ntakindi byabagezaho.

Polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira umuntu wese uhungabanya umutekano n’ituze by’abaturarwanda.

Tuributsa abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru