Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kigali: Umugore uba mu nzu yahoze ari umusarane aratakambira ubuyobozi

Sunday 24 June 2018
    Yasomwe na

Mu mudugudu wa Shyeyere akagari ka Kamatamu mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali hari umugore witwa Nyiranzabonimpa Sylvie utuye mu nzu yahoze ari umusarane gusa ngo ubuyobozi bwari bwaramusezeranyije kumwubakira ariko ntibyakozwe.

Kuri uyu uyu mubyeyi aratakambira ubuyobozi ngo bumufashe kubona aho kuba ndetse ngo n’inka yari yaremerewe kuzahabwa muri girinka nayo ayihabwe
Uyu mugore wabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko afite imyaka 36 y’amavuko amaze igihe aba mu nzu yahoze ari umusarane, nyuma y’aho umugabo wamuteye inda amusize akigira muri Uganda nawe agahitamo kuvugurura uyu musarane akaba ariwo atangira kubamo.

Uyu mugore avuga ko inzego z’ibanze zari zaramwijeje kumwubakira mu myaka itandatu ishize ndetse ngo yari yijejwe kuzahabwa inka ariko ngo ubuyobozi bw’umurenge wamurengeje imboni ahubwo buhitamo kujya bumukamira amata ariko ngo nabyo byabayeho mu minsi ya mbere gusa.

Uyu mugore ufite ubana n’abana be bane barimo babiri b’impanga aherutse kubyara ndetse n’abandi babiri yari asanganywe yabwiye Ukwezi.com ko uwamuha aho arambika umusaya dore ko iyi nzu afite impungenge ko izamugira ndetse akabona n’iyo ikajya imufasha mu gukamira abana byamufasha cyane.

Abaturanyi be bavuga ko uyu mugore aba muri iyi nzu wenyine nyuma y’aho umugabo wamuteye inda y’izi mpanga yahise amucika akigira muri Uganda. Ngo uwari Gitifu wa Jabana witwaga Shema yari yaramwijeje kumwubakira ariko ntibyakozwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Ndanga Patrice wemera ko azi iki kibazo cy’uyu muturage we , yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko muri uyu murenge bafite abaturage batishoboye ndetse bari no hanyuma ye ah obo baba no kugasozi badafite aho bataha.

Ati “Iyo winjiyemo se ubona iva? Irahengamye se yenda kumugwaho?, ahubwo dufite aba ba kugasozi batagira amacumbi, ahubwo uwo we arayifite afite aho aba uwo afite icumbi wenda ritameze neza wenda yafashwa kurivugurura rikagira isuku”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe bari muri gahunda yo kubarura abaturage bafite ibibazo aho babaruye abatagira amacumbi namba, abafite amacumbi ameze nabi, abarwaye amavunja, abafite ibibazo by’imirire n’abandi ariko ngo abadafite amacumbi bari kubakirwa naho abafite amacumbi ameze nabi bazafashwa kuyasana, ngo uyu mugore we afite imbaraga zo gutera icyondo ku nzu ye kandi ngo anafite umugabo.

Gitifu Patrice yakomeje abwira Ukwezi.com ko kimwe n’abandi bose bafite ibibazo, ubuyobozi buba bufite inshingano zo kubafasha ari nayo mpamvu ngo bazareba niba koko uriya mugore afite ikibazo ari nk’ibati ryangiritse rigasanwa naho ngo ikijyanye no guhabwa inka muri girinka byo bigira amabwiriza usibye ko iyo babonye hari umuturage wihutirwa bagira n’uburyo bwo kumuremera.

mugehe umuyobozi w’umurenge wa Jabana uvuga ko atabaje kurusha abandi umuyobozi wa karere ka Gasabo Rwamurangwa seteven avuga ko bagomba gufasha uwo muturage kuko ntamuntu ukwiye kuba mumusarane tuzabyitaho kuburyo haboneka igisubizo kihuse.
Scovia mutesi

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru