Saturday . 18 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Kigali: Uwahawe urukingo rwa Pfizer yemerewe kujya ku Kigo Nderabuzima ashaka agahabwa urwa Kabiri

Monday 5 April 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko abahawe urukingo rwa Mbere rwa Coronavirusi rwitwa Pfizer katuye mu Mujyi wa Kigali bemerewe kujya ku kigo nderabuzima icyo ari cyo cyose giherereye mu Mujyi wa Kigali bagahabwa urwa Kabiri rwo gushimangira ubwo bwirinzi bw’umubiri.

Ni nyuma yuko urukingo rwa kabiri rugitangira gutangwa ku itariki ya 2 Mata 2021 abafashe urukingo rwa Mbere rwa Pfizer bagombaga kujya aho bafatiye urwa Mbere kugira ngo hirindwe umuvundo.

Yabitangaje mu kiganiro yatanze kuri Radio y’Igihugu asobanura byinshi kuri gahunda yo gukingira Abanyarwanda n’abaturarwanda icyorezo cya COVID-19.

Dr. Ngamije yavuze ko uzi ko yahawe urukingo rwa Pfizer wese akwiye kubara iminsi ishize niba igeze kuri 28, bityo igihe yuzuriye niyo yaba nta butumwa bwagezeho akihutira ku kigo nderabuzima cya Leta cyose kujya gufata urwa Kabiri.

Ati "Inkingo turazihashyira buri gitondo, byagera nimugoroba tukareba izakoreshejwe, ahakenewe izindi kuko ni inkingo zisaba kwitabwaho cyane ariko amavuriro yose aba yarubonye. 

Tuzamara rero iminsi y’ibyumweru bibiri biri imbere nibikomeza gutya, ariko si ngombwa ko abantu bose bahirukankira umunsi umwe cyangwa ngo bategereze bazaze ku munsi wa nyuma; buri wese ugejejw iyo minsi agomba kwitbira akajya ku ivuriro bakamukingira."

Ku kijyanye n’ingaruka ku muntu waba yahawe doze ya Kabiri, Minisitiri Dr. Ngamije yasobanuye ko kugeze ubu nta muntu uragira ikibazo gikomeye ngo agaragaze ingaruk runaka ko ahubwo nk’izindi nkingo zose zisanzwe zitangwa umuntu ashobora kugira umuriro nwo udknganye kandi n’abo bybayeho byashize kandi ari ibisanzww mu gihe umuntu ahawe urukingo rushimangira urwa mbere.

Ku ikubitiro abantu ibihumbi 60 ni bo bahawe urukingo rwa Mbere rwa Pfizer bakaba ari nabo muri ibi byumweru bibiri bagiye guhabwa urwa Kabiri rwa Pfizer.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru