Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Ku mupaka Gisenyi – Goma: Gupima Ebola byakajije umurego

Friday 2 August 2019
    Yasomwe na

Ku mupaka uri hagati y’imijyi ya Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Kongo kwambuka byakomeje, gusuzuma Ebola byakajijwe kurushaho.

Ejo kuwa kane humvikanye inkuru mu bitangazamakuru ivuga ko umupaka wafunzwe mu gihe kigera ku masaha umunani guhera mu gitondo, bihagarika ubuzima n’imibereho y’abantu ibihumbi bawunyuraho ku mpande zombi.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko umwe mu bakozi bashinzwe uyu mupaka avuga ko ku munsi unyurwaho n’abantu bari hagati ya 55,000 na 60,000.

Ubwoba ni bwose ko indwara ya Ebola, imaze kugaragara ku bantu bane mu mujyi wa Goma, yakwambuka uyu mupaka ikinjira muri Gisenyi kuko iyi mijyi ifatanye, uretse umupaka wubatswe n’ibihugu.

Ku mupaka uzwi nka ’petite barrière’, mu buryo bugaragara hongerewe imbaraga nyinshi mu gucunga ko buri muntu wese unyuze kuri uyu mupaka apimwe umuriro - kimwe mu bimenyetso bya Ebola - kandi akarabye intoki.

Uyu munsi, abaturage bambuka ni benshi cyane nk’ibisanzwe, kubera ko iyi mijyi yombi ishingiye cyane ku bikorwa by’ubuhahirane n’ubucuruzi hagati yayo.

Abaca ku mupaka bigaragara ko bishimiye gusuzumwa no gukaraba intoki mbere yo kwambuka nk’uko umunyamakuru wa BBC uri ku mupaka akomeza abitangaza.

Ebola imaze guhitana abantu barenga 1,800 mu gihe cy’umwaka umwe imaze yadutse nanone mu ntara ya Kivu ya ruguru ya repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Inkuru dukesha BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru