Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Kugira ngo tugere kuri byinshi twifuza Sena ibifitemo uruhare runini-Kagame

Thursday 26 September 2024
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame yibukije abasenateri batowe ko bakwiye gushyira imbere ibikorwa bifitiye inyungu abaturage bose, abibutsa ko ibyo igihugu kiba cyifuza kugeraho urwego rwa Sena rubigiramo uruhare runini.

Yabitangarije mu Nteko ishinga amategeko ubwo yakiraga indahiro y’Abasenateri 20 batowe, basanze abandi 6 bose bakaba bagize Sena Manda ya 4.

Perezida Kagame yababwiye ko gukemura ibibazo by’igihugu ikintu kiza mbere ya byose ari ukutagira umunyarwanda usigara inyuma, buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo igihugu kiba gifite ndetse bakabigiramo uruhare, "ntabwo ari inyungu zibageraho gusa zindi ariko ni n’uruhare bagomba kubigiramo."

Yababwiye ko ’gukemura ibibazo by’igihugu ikintu kiza mbere ya byose ni ukutagira umunyarwanda usigara inyuma’. Buri munyarwanda wese akibona mu bisubizo bigenda bishakwa cyangwa bigerwaho by’ibyo bibazo igihugu kiba gifite ndetse bakabigiramo uruhare’.

Yakomwje agira ati: "Iki ni ikintu tugomba guhora twibuka, twibukiranya, kugira ngo dukomeze gutera imbere tutaba twasubira inyuma mu nshingano zacu cyangwa ibindi dushaka kuba twageraho."

Perezida Kagame yashimye kubona muri Sena harimo umubare w’abategarugori utubutse, asaba ko no mu zindi nzego hakwiye kubamo umugore uhagije.

Ati: "Ntabwo Wenda aribo bahora baza imbere gusa mu mubare, hakwiye kubamo umubare uhagije, naho ubundi bibaye ko buri hose umubare ariwo uba uwa mbere w’abadamu nabyo byazana, byahungabanya uburinganire."

Umukuru w’igihugu yavuze ko ari Sena cyangwa izindi nzego zifatanya nayo hakwiye kunaho kutagira usigara inyuma ariko hakabaho no gukurikirana ibyo abantu bifuza ko bikorwa no kwirinda kunyura inzira y’ubusamo mu bikorwa ahubwo hakwiye kugerwaho ibiganisha ku nyungu z’abantu bose.

Yasoje ijambo rye kandi yibutsa abayobozi muri rusange ko bakwiye kujya bakurikirana ibibazo by’abanyarwanda binyuzwa mu mbuga nkoranyambaga no mu makuru, aho usanga abantu batanga amakuru batabaza ku bitameze neza.

Manda ya Kane ya Sena harahiye abasenateri 20 batowe mu byiciro bitandukanye by’imutegekere y’igihugu n’abahagarariye kaminuza n’imitwe ya politiki yemewe ikorera mu Rwanda.

Ku mwanya wa Perezida wa Sena hasubiyeho Senateri Kalinda Francois Xavier, ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma hatowe Senateri Nyirahabimana Solina, naho ku mwanya wa Visi Perezida ushinzwe imari n’abakozi hatowe Dr. Mukabaramba Alvera.

Perezida wa Sena y’u Rwanda

Ba Visi Perezida ba Sena bombi

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru