Raoul Nshungu
Umufaransa ukinira ikipe ya Paris St Germain, Kylian Mbappe, yashyize ashyira ukuri hanze kuho yari ahagaze mu byo kuva muri iyi kipe mu isoko ry’igura n’igurishwa rishoje.
Ubwo umwaka w’imikino wa 2020-2021 wageraga ku musozo amakuru yacicikanaga avuga ku guhindura amakipe kw’abakinnyi b’ibihangange, uyu musore nawe yavugwagamo ndetse ko yagombaga kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid yari yaragaraje ko imwifuza cyane.
Mbere y’uko kuri iki cyumweru ikipe ye ikina umukino yatsinzwemo na Rennesn ibitego 2-0, Kylian Mbappe yatangarije ikinyamakuru RMC sport ko mu mpera za Nyakanga uyu mwaka yabwiye ubuyobozi bwa PSG ko atagikeneye gukinira iyi kipe ko bamurekura akajya gushakira ahandi.
Yagize ati ”Muri kiriya gihe nashakaga kugenda, sinashakaga kongera amasezerano, nashakaga ko ikipe yemera kundekura ikabona amafaranga meza ku buryo ibasha kubona uwansimbura, nashaka ko twese twunguka.”
Yakomeje agira ati ”Ibyifuzo byanjye byari bisobanutse; sinashaka ko ibintu bikorwa ku munota wanyuma kuko nabibwiye ikipe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi.”
Mbappe uvuga ko yasabye ikipe ye kumurekura bikarangira bidashobotse avuga ko yakiriye ibyemezo ubuyobozi bwafashe kuko yari agifite amasezerano.
Ati ”Ariko nubaha icyemezo bafashe kuko narababwiye nti ’Niba mudashaka ko ngenda nta kundi nzaguma aha’.
Uyu musore, kuri ubu ufatwa nk’igihangange cyo mu myaka iri mbere muri Ruhago, avuga ko ubu yishimye muri iyi kipe.
Ikipe ya PSG ya mbere ku rutonde rwa shampiyona y’Ubufaransa nyuma yo kwanga kurekura Mbappe yaguze Lionel Messi wakiniraga FC Barcelona, nubwo benshi batangiye kwemeza ko kwangira Mbappe kugenda bishobora gutuma atitanga mu mikinire ye ibi byatuma n’umusaruro bari biteze bagura Messi utaboneka.
Byaravuzwe cyane ko ikipe ya Real Madrid yashaka uyu musore kugeza ubwo yashakaga gutanga akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi ariko ikipe ya PSG ikabyanga.