Friday . 10 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Icyamamare John Legend yageze mu Rwanda

Friday 21 February 2025
    Yasomwe na

John Legend utegerejwe mu gitaramo cya Move Afrika, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.

Yageze ku Kibuga cy’indege cya Kanombe ari kumwe n’umugore we, Chrissy Teigen, usanzwe ari n’umunyamideli ukomeye.

Igitaramo cya ‘Move Afrika’ gitegerejwemo John Legend kiraza kubera muri BK Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, aho aza guhurira ku rubyiniro n’abarimo Bwiza na DJ Toxxyk.

John Legend abaye umuhanzi wa kabiri ukomeye utumiwe mu gitaramo cya Move Afrika, nyuma ya Kendrick Lamar.

Iki gitaramo cya John Legend kigiye kuba ku bufatanye bw’Umuryango mpuzamahanga uvuganira abaturage, ugamije kurandura ubukene, Global Citizen; ubinyujije muri gahunda ya Move Africa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Global Citizen ihuza muzika na politiki kugira ngo hakorwe ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa, ibirori byerekanwa imbonankubone ku Isi hose, inama z’abayobozi, n’ibindi kugira ngo bikemure ibibazo byihutirwa byugarije ikiremwamuntu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru